Dore impamvu zahishuwe zerekana ko Ronaldo arenze Messi mbere y'umukino wa El-clasico.

    • Icyegeranyo cyagaragaje ko Ronaldo yarushije Messi mu mwaka wa 2016
    • Dore ibigaragaza ko Ronaldo yarushije Messi uyu mwaka.
Dore impamvu zahishuwe zerekana ko Ronaldo arenze Messi mbere y'umukino wa El-clasico.
1 week ago
Views: 1811

Mbere y'uko umukino ugomba guhuza ikipe ya Fc Barcelone n'ikipe ya Real Madrid ugera nta kindi kiri gukorwa uretse kugereranya abakinnyi b'amakipe y'impande zombi ndetse n'abatoza bayo.

Muri iri gereranya abantu badashyigikiye Ronaldo baravuga ko ibitego uyu musore akunda gutsinda akenshi ntacyo bimarira ikipe ye aho bavuga ko akunda gutsinda igihe na bagenzi be bakinana bamaze kubona intsinzi bityo ntibigire n'ubundi icyo bifasha ikipe ye.( Aha bavuga ko Ronaldo atsinda aho bidakenewe cyane).

Aha ngaha ababivuga nk'uko ikinyamakuru goal.com kibitangaza birengagiza ko kugeza ubu Ronaldo akomeje guha abakunzi ba Real Madrid ibyishimo umunsi ku munsi aho kugeza ubu ibitego bye 12 amaze gutsinda byafashije ikipe ye kuba ku mwanya wa mbere no kuba yarafashije ikipe ye kurenga amatsinda mu mikino ya champions league.Muri Espagne ntawe uri kurusha ibitego kugeza ubu Ronaldo w'imyaka 31 y'amavuko.

Aha ngaha iki kinyamakuru kiragira Fc Barcelone inama yo kwibuka ko Ronaldo mu mikino 2 iheruka amaze gukina yatsinze ibitego bitanu byose harimo 3 yatsinze Atletico Madrid na 2 yatsinze Sporting Gidjon.

Iki ni icyegeranyo cyakozwe n'ikinyamakuru goal.com kigaragaza uburyo Ronaldo ahesha amanota menshi ikipe ye kurenza Messi.

Ikigereranyo

Nk'uko icyegeranyo kibigaragaza buri gitego Ronaldo yatsinze cyagiye gihesha ikipe ya Real Madrid amanota 0.57 mu gihe igitego Messi yagiye atsinda cyahesheje Barcelone amanota 0.38. Ronaldo kandi mu mikino 39 yakinnye yabashije gutsinda ibitego 38 byahesheje ikipe ye amanota 22 . Ronaldo kandi yagize akamaro gakomeye mu gutsindira ikipe ye ibitego 3 mu mikino ya champions league itsinda Wolsburg n'igitego yatsinze cyo ku mukino wa nyuma wa champions league kuri penaliti biri mu bituma arusha Messi muri uyu mwaka.

Messi yatsinze ibitego 47 mu mikino 45 yakinnye muri Barcelone bibahesha amanota 18 ari hasi ugereranyije amanota 22 Ronaldo yahesheje Real Madrid muri uyu mwaka w'imikino wa 2016.

Ronaldo kandi yafashije ikipe ye cyane ya Portugal gutwara igikombe cya EURO muri uyu mwaka kurenza uko Messi yafashije ikipe ye y'igihugu ya Argentine kwitwara neza.

Nk'uko icyegeranyo kibigaragaza Ronaldo yarushije Messi kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino wa 2016. Hakaba hitezwe ko kuri uyu wa gatandatu abazareba umukino wa Fc Barcelone yakira Real Madrid (El-clasico )bazabona umukino mwiza urimo ishyaka ryinshi nk'uko bikunda kugenda iyo aya makipe yahuye.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Mwakoze mubishyira mubice bice naho ubundi Ronaldo nawe arabizi ko Mess amurenze


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.