Reba uburyo Barcelone yari igiye gusinyisha Ronaldo kuri miliyoni 17 gusa.

    • Ronaldo yari agiye kwerekeza muri Fc Barcelone afite imyaka 18 habura gato
Reba uburyo Barcelone yari igiye gusinyisha Ronaldo kuri miliyoni 17 gusa.
2 days ago
Views: 1055

Uwahoze ari perezida w’ikipe ya Fc Barcelone kuva mu mwaka wa 2003-2010 Joan Laporta yatangaje ko akigera ku buyobozi bw’iyi kipe we n’abo bari bafatanyije bari bagiye gusinyisha Cristiano Ronaldo kuri miliyoni 17 z’amayero.

Uyu muperezida yagize ati “umu agent wa Cristiano Ronaldo Jorges Mendes yampaye Ricardo Quaresma na Marquez icyo gihe twari turi kubaka ikipe yacu kuko ari naho twaguze Ronaldinho. Tumaze kugura abo basore babiri Jorges Mendes yarambwiye ati mfite undi musore wanjye witwa Cristiano Ronaldo ndamubwira nti ndamuzi akina muri Sporting Cp nawe asaba ko namubagurira kuri miliyoni 17”.

Nguyu Ronaldo ukomeje guhesha ikipe ye ibikombe utuma uwahoze ari perezida wa Barcelone yicuza kuba ataramusinyishije.

Uyu muperezida akomeza avuga ko icyo gihe Ronaldo yaje kugurwa na Manchester united miliyoni 19 z’amayero kubera nta ngufu zihagije babishyizemo nyamara akavuga ko akurikije umubano mwiza yari afitanye n’ushinzwe gushakira Ronaldo isoko byari byoroshye cyane ko yamubona.

Cristiano Ronaldo yakinnye imikino 300 mu ikipe ya Manchester united abasha kuyitsindira ibitego 118 nyuma aza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid kuri miliyoni 94 z’amayero mu mwaka wa 2009 aho yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wari uguzwe amafaranga menshi icyo gihe.

Twabibutsa ko mu mukino uheruka guhuza aya makipe wa El-clasico Cristiano Ronaldo ariwe watsinze igitego cy'intsinzi ubwo ikipe ya Real Madrid yatsindaga Fc Barcelone ibitego 2-1.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 days ago
Andika ubutumwa bwawe hano* Turashimishwa Cane Namakuru Muduha. Mushishikare.
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.