Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi ku muhanzi Knowless Butera

    • Menya byinshi kuri Knowles Butera
    • Rushabo kumenya byinshi ku bahanzi nyarwanda
    • Ibyaranze ubuzima bw'umuhanzi Butera Knowless
Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi ku muhanzi Knowless Butera
2 months ago
Views: 6676

1. Butera Knowless ubundi amazina ye bwite ni Jeanne Ingabire Butera. Izina Knowless ngo ryaba ryarakomowe ku ry'umuhanzi nawe uririmba injyana ya RNB ukomoka muri Amerika ari we Beyonce Knowles. Ni umukobwa w'uburanga ku buryo bamwe badatinya kuvuga ko ari mwiza kurusha abandi baririmbyikazi bose bo mu Rwanda.

2. Butera Knowless yavutse taliki ya 1 Ukwakira 1990 avukira mu Karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo.

3. Ni ikinege iwabo kuko ari we mwana wenyine ababyeyi be ari bo Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje babyaye.

4. Butera Knowless nta mubyeyi asigaranye kuko ababyeyi be bombi bitabye Imana.

5. Mama umubyara(Knowless) yari umuririmbyi ukomeye muri korari y'Abadiventisiti b'umunsi wa 7

5. Knowless yize amashuri abanza muri ESCAF ku Kacyiru ishuri ryanizwemo kandi n'umuhanzi Queen Cha, ayisumbuye ayiga kuri APARUDE mu Ruhango, nyuma aza kuyakomereza mu kigo cya APACE kiri i Kigali aho yize ibijyanye n'ubumenyi bwa mudasobwa n'icungamutungo(Computer Science and Management). Mu mwaka wa 2012 akaba ari bwo Knowless yatangiye amashuri ye ya kaminuza mu ishuri rya KIST

6. Knowless yatangiye kuririmba akiri muto aho yaririmbaga muri korari.

7. Knowless yakoze album ye ya mbere mu mwaka wa 2011 ayita "Komeza" iya kabiri ayikora muri 2013 ayita "Uwo ndiwe".

8. Ibikorwa bya muzika bya Knowless ubu bihagarariwe n'inzu itunganya muzika yitwa Kina Music ikaba yarashinzwe n'umugabo we Ishimwe Clement baherutse kurushinga muri uyu mwaka wa 2016.

9. Knowless yatwaye ibihembo byinshi nka: Best new Artiste cya Salax Awards mu mwaka wa 2010. Yabonye umwanya wa 3 mu irushanwa rya PGGSS rya 2013. Muri uyu mwaka kandi yanatwaye ikindi gihembo cya Salax Awards cya Best Female Artiste anashyirwa ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day yabereye i Londre mu Bwongereza. Mu mwaka wa 2015 Knowless Butera yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star aba abaye umukobwa rukumbi uryegukanye kuva ryatangira kugeza ubu.

10. Knowless Butera ni we wiyandikira indirimbo ze nyinshi akaba ahanini yibanda ku rukundo, ibibazo byo mu muryango ndetse n'ubuzima bwa buri munsi.

 Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Knowless ButeraAha Knowless Butera yarimo akora indirimbo ye Teamo

Knowless Butera 

Iyi ni ifoto ya Knowless mu ndirimbo ye Turia

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Michigan

2 months ago
Butera kabisa aratesa Rwanda zaidi ya wasichana wanaimba nawaunga mkono
64x64

Kalinda E.Abdulkarim

2 months ago
knowless nanjye ndamukunda kd nkunda nindirimbo ze
64x64

arrow boy

2 months ago
Murakoze chane kurushaho kutumenyesha uwo mushikiwacu nukuri abereye akiba umuhanzikazi wu urwanda
64x64

Messi H.Mustapha Magogwa

2 months ago
Tunawalimia kwanza tena saana.sasa kwaniaba ya wa Tanzania wenzangu tunampongeza saana kwa kazi nzuri saana anazozifanya zenye uwezo na umahiri mkubwa saana!!!Kama Mimi nampenda saana anaimba vizuri;nyimbo Zak nzuri;zenye mafundishi kijamii!!Yaani Mungu alimjalia kila kitu!Tunaomba siku zingine mumtafute ili mumuongereshe live?!Tunamkaribisha kwetu Tz.Ahsanteni saana.Karibuni saana kwetu tunapenda saana haswa Knowless.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.