Haribazwa byinshi kuri Clement umaze iminsi ashyingiwe none yambuye impeta

    • Mu mezi abiri gusa ashyingiranywe na Knowless ntayikoza impeta
    • Clement yabajijwe aho yashyize impeta y'ubukwe
    • Ishimwe Clement yiyambuye impeta
Haribazwa byinshi kuri Clement umaze iminsi ashyingiwe none yambuye impeta
2 months ago
Views: 3269

Clement na Knowless bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyane, kenshi havugwa ku mubano wabo cyangwa ibikorwa runaka bashyize hanze, cyane ko bose bahuriye muri Kina Music, hejuru y’ibyo umwe akaba ari umutambukanyi w’undi. Muri Nyakanga ubwo aba bombi basezeranga, buri wese yambitse mugenzi we impeta nk’ikimeyetso cy’uko azamukunda kugeza gupfa.

Ifoto Clement yashyize ku rukuta nkoranyambaga rwa instagarm, kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2016, yagaragaye yicaye mu modoka, ubona aberewe n’imyambaro. Ni ifoto nziza ushingiye kuburyo isa, ubona ko uwayifashe yayitondoye. Bamwe mu bakurikirana Clement, kuri instagaram babajije uyu mugabo aho impeta yayishyize.

Iyo witegereje neza ku rutoki rusanzwe rujyaho Impeta ubonako ko nta mpeta iriho, aribyo byateye bamwe ku mubaza aho yayisize. Uyu ati " Clement impeta ya marriage [y’u bukwe] kutayambaye bite byawe". 

Aseka uyu yabajije Clement aho impeta y’urudashira iri, ati " Impeta irihe ko ntayo mbona?". Undi nawe yibaza aho impeta yaba ayishyize aka kanya, ati " None se impeta wayishizehe aka kanya?".

bbnn

Ngabo bombi basezerana harimo no kwambikana impeta

Clement nta byinshi yavuze kuri iyi foto cyane ko yanditseho Kina Music, iyi ni nzu itunganyamuzika ihuriyemo abahanzi batandukanye nka Dream Boys baherutse gushyira hanze Album yabo ’Wenda azaza’, Tom Close witegura kumurika Alubum nshya ndetse na Knowless umugore wa Clement

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.