Sugira Erneste ntarizerwa mu ikipe ya Vita Club yatsinzwe na APR FC ikayitwara igikombe ku mukino wa nyuma

    • Umukinnyi Sugira Erneste waguzwe na Vita Club hari byinshi agomba gukora
    • Nyuma yo gutsindwa na APR yo mu Rwanda umutoza Ibenge wa Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
    • Sugira Erneste ntarafatisha neza mu ikipe ya Vita Club
    • APR yihanije Vita Club
    • APR yatsinze Vita Club mu minota y'inyongera yegukana igikombe
Sugira Erneste ntarizerwa mu ikipe ya Vita Club yatsinzwe na APR FC ikayitwara igikombe ku mukino wa nyuma
2 months ago
Views: 1262

Ikipe ya Vita Club yageze ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Pre-Season ryateguwe na AS Kigali maze icakirana na APR nayo yari yabonye itike yo gukina uyu mukino nyuma yo kunyagira mukeba wayo Rayon Sport ibitego 3 byose ku busa kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ukwakira 2016.

Kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wahuje Rayon Sport ndetse na Kiyovu Sport ukaza kurangira Rayon Sport itsinze Kiyovu ibitego 3 ku busa, Vita Club na APR zacakiranye kuri stade Amahoro i Remera. Nyuma y'uko iminota 90 yose ishize nta kipe ibashije gufungura amazamu hongeweho iminota 30 ngo harebwe ikipe ishobora gutsinda maze ikegukana igikombe biza guhira ikipe ya APR yaje kwingiza igitego gitsinzwe na Onesme habura iminota mike cyane ngo iminota y'inyongera irangire maze umukino urangira utyo.

Umutoza Ibenge wa Vita Club kuri stade Amahoro

Umutoza Ibenge: Nubwo Sugira Erneste ntako atagize ngo atsinde igitego umutoza Ibenge asanga uyu musore hari byinshi agomba gukora kugirango yinjire mu mukino w'ikipe ya Vita Club

Abajijwe uko yabonye imikino ndetse n'uko abona umukinnyi baherutse kugura ari we Sugira Erneste umutoza Ibenge wa Vita Club atariye iminwa yavuze ko Sugira Erneste nubwo afite impano nyinshi kandi akaba ari n'umuhanga hari byinshi agikeneye gukora kugirango atange umusaruro muri iyi kipe harimo kumenyana no kumenyerana n'abakinnyi bagenzi be. Ibi bikaba bivuze ko uyu musore atagomba kwirara kuko bisa naho ataragera ku rwego uyu mutoza amushakaho.

Umutoza Ibenge yagize ati: "Sugira ni byo afite impano ariko hari byinshi cyane byo gukosora harimo no kumenyerana n'abandi bakinnyi bakinana"

Sugira Erneste ntarizerwa mu ikipe ya Vita Club yatsinzwe na APR FC ikayitwara igikombe ku mukino wa nyuma

Sugira Erneste ahanganye na ba myugariro ba APR. Ntako atagize ngo abonere intsinzi ikipe ye ariko biranga 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

nitwa vincent cyubahiro

2 months ago
Sugira birumvikanakoko yuko abafana bavita bataramubonamo umusaroro ariko abamwemera nibanshi hano kinshasa nanjye nihomba aracitinye agomba cyane noho ubuhanga baramwemera .


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.