Young Grace wizihiza isabukuru y'amavuko ya 22 ni muntu ki? Byinshi kuri we

    • Ibigwi n'ibirindiro bya Young Grace muri Hip Hop
    • Ibikorwa bya Young Grace muri muzika nyarwanda
    • Young Grace arizihiza isabukuru y'amavuko
    • Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Young Grace muri muzika nyararwanda
Young Grace wizihiza isabukuru y'amavuko ya 22 ni muntu ki? Byinshi kuri we
2 months ago
Views: 1218

Young Grace ubundi witwa Abayizera Marie Grace yavutse taliki ya 19 Ukwakira 1994 ku babyeyi Samson Turatsinze na Immaculee Yankurije kuri ubu akaba ari umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hiphop.

Yize amashuri abanza mu ishuri rya Centre des Jeunes Gisenyi, yiga umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ku ishuri rya Lycee de Gisenyi azagukorereza ikiciro rusange mu ishuri rya GSK riri mu ruhengeri. Yaje gukomereza mu ishuri rya Ami des Anfants aho yize mu ishami ry'ubumenyamuntu(HEG).

Yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2010 maze asohora indirimbo ye ya mbere ayita Hip Hop Game yamenyekanye cyane i Rubavu ari naho yabaga abana n'ababyeyi be. Iyi ndirimbo ni nayo yaje gutanga izina kuri album ye ya mbere yasohoye. 

Yakomeje gusohora izindi ndirimbo nyishi harimo Adresse, Bible, Sinareka muzika, Mpa umusada yaririmba nye na Jay Polly, Uri Final, Ikigusha n'izindi.

Yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda ubwo yatwraga igihembo cya Salax Awards mu mwaka wa 2010 ubwo yatwaraga igihembo cy'umuhanzi muto wahize abandi(The Best Teen Artist). Nyuma yagiye yitabaira irushanwa rya Primus Guma Guma Super akaba yari no mu barihatanira muri uyu mwaka wa 2016 aho yegukanye umwanya wa 5. 

Young Grace muri Primus Guma Guma Super Star

Young Grace muri Primus Guma Guma Super Star

Young Grace

Umusare.net avugana na Young Grace mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yadutangarije ko yishimiye uyu munsi cyane cyane ibyo amaze kugeraho dore ko ku myaka 22 gusa amaze gukora indirimbo zigera kuri 20, album imwe yageze hanze ari yo Hip hop Game ndetse n'indi ari kwitegura gushyira hanze mbere y'uko uyu mwaka urangira izaba iriho indirimbo zigera kuri 12 iyi akaba ateganya kuyita 20 a 22 ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari: Kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 22.

Tumubajije icyo yabwira abafana yagize ati: "Ni iby'igiciro kubana namwe. Kuri ubu ndi gukora amashusho y'indirimbo yanjye Hello Boss nkaba kandi ndimo no gukora indirimbo nshyashya yitwa Habayeho zose zikazajya hanze mu minsi ya vuba. Ndizera ko muzazikunda kandi nkomeje gukora cyane ngo mbabonere ibibashimisha".

Young Grace ubwo yari yitabiriye Pool Party uyu mwaka

Young Grace ubwo yari yitabiriye Pool Party uyu mwaka

Young Grace yongeho ako icyo asaba abafana be kuri uyu munsi ari ugukomeza kumuba hafi no kumushyigikira nk'uko bakomeje kubikora ati: "Imana ikomeze ibahe umugisha"

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Martin

2 months ago
Courage courage. Kura ujya ejuru kandi turakwemera
64x64

Fidele

2 months ago
Ariko se koko ufite 22? cyangwa warayigabanyije?

ange

2 months ago
agakecuru tu
64x64

Emerance

2 months ago
Isabukuru nziza mukecuru wacu. Imana ikomeze iguhe umugisha


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.