Wowe utarataramiwe na Sauti sol dore amabanga 4 adasanzwe yahagaragaye 

    • Igitaramo cya Sauti Sol gisigiye benshi agahinda
    • Imvura, ubuke bw’abantu byaranze igitaramo cya Sauti Sol
Wowe utarataramiwe na Sauti sol dore amabanga 4 adasanzwe yahagaragaye 
2 months ago
Views: 1244

 

Ni mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu,ubwo abatari bake bari bahuruye baje kwihera ijisho ibi byamamare mu karere ndetse banaririmbye ku bigwi bya Perezida Paul Kagame.Ku isaha ya  sakumi n’ebyiri ukigera aha hasanzwe habera iki gitaramo watungurwaga no kubona nta n’inyoni itamba bamwe bakagira ngo cyasubitswe.

Mu minjiriro nta gucunga umutekano bikaze byakorwaga nk’ubusanzwe hakaba n’abinjira badasatswe ariko baguze ticket binjiriraho,bidasanzwe mu Rwanda hato gato abashinzwe umutekano basabye abamaze kwinjira barimo abaje gutarama,abari ku buhanga bw’ibyuma na Sauti Sol gusohoka bakajya basakwa ko ntabibi binjiranye.

Ibi byatangaje benshi bibaza uburyo basakwa bamaze kwinjira bamwe bakemeza ko n’uwaba yagize ikibi yinjirana yaba yamaze kugihisha ariko byarakunze bubahiriza amabwirizwa.Iki gitaramo  imyiteguro yakozwe abenshi bamaze kwinjira ari nako amasaha atinda ngo gitangire bibatera kwinuba bishoboka ko hari n’abatashye ku bw’umujinya n’uburakari.

Imvura idasanzwe yagwaga muri iryo joro  nayo yaje kuba intambamyi,uteye ijisho kubari bitabiriye iki gitaramo hagaragaraga mbarwa bitandukanye n’abasanzwe bitabira ibitaramo bibera i Gikondo ariko uko amasaha yagiye yicuma niko biyongeraga ariko hakaba n’abemeza ko ibyamamare nka bariya batakagombye gutaramira umubare ungana utyo.

Uzwi ku izina rya Fiacle  n’umuryango we bari baje kwihera ijisho,mu kiganiro na Umusare.net yanenze imitegurire y’iki gitaramo we ngo cyagombaga kubera muri Petit stade kikitabirwa rushijeho  kuko bariya bahanzi ari ibyamamare,ngo ntaho bitaniye no kugishyira mu rugo rw’umuturage.

Ugeze muri Salle yari igizwe n’ibice 2 VIP  irimo intebe nziza n’ahasanzwe .Bitunguranye abari bahagaze ahasanzwe ku bw’igihe kinini kandi bahagaze,umwe mu babyeyi wari ukuriwe yaje kwitura hasi kirabiranya abantu barahurura bagira ngo ni amashitani.

qwe

Ubwitabire bw'abantu bwabanje kuba hasi

Mu isozwa ry’iki gitaramo abenshi batashye bivovota hakaba n’abicuza ku bw’ifaranga ryabo ryahasigaye.Ugereranyije iki gitaramo n’ibisanzwe biba imitegurire n’ubwitabire bwari hasi cyane ariko hakaba n’abemeza ko byatewe no guhinduka bitunguranye kw’aho byari miteganyirijwe.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Sauti Sol





Ibitekerezo
64x64

Elie

2 months ago
Iki gitaramo cyari injyanamuntu pe.
64x64

Deby

2 months ago
Aba basore barazituye kabisa. Abanyarwanda nabo bakwiye kwigiraho


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.