Jay Polly na Amag The Black ntibahiriwe n'urugendo rwo kumurika album yabo "Ubuzima bwanjye"

    • Jay Poll na Amag bongeye guhura n'uruva gusenya i Rubavu
    • Nyuma yo gukora igitaramo kigahomba i Kigali Jay Polly na Amag bongeye guhombera mu gitaramo cy'i Rubavu
Jay Polly na Amag The Black ntibahiriwe n'urugendo rwo kumurika album yabo "Ubuzima bwanjye"
2 months ago
Views: 559

Aba basore batari mu bihe byiza muri iki gihe, nyuma yo gupfuba kw'ibitaramo 2 byose byari biteganyijwemo imurikwa rya album yabo "Ubuzima bwanjye", kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Ukwakira 2016 ubwo Saouti Sol yarimo kubica bigacika i Kigali aba baraperi Jay Polly na Amag bo ntibahiriwe n'urugendo rwabo i Rubavu.

N'ubwo byari biteganyijwe ko igitaramo cyabo gitangira saa moya z'umugoroba si ko byagenze kuko cyakererewe kugeza saa tatu kubera imvura yagaraga ko ishaka kugwa. Gusa bigeze saa tatu batangiye kuririmba gusa nyuma y'igihe gito imvura yahise igwa maze bigiye guhumira ku mirari umuriro nawo urabura maze ibintu biba isupu. Jay Polly na Amag bihannyeho gato bategereje ko umuriro wagaruka ariko biba iby'ubusa bahita bafata umwanzuro wo guhagarika igitaramo.

Gusa n'ubwo byagenze gutya bisa naho kitari kitabiriwe kuko harimo abantu mbarwa gusa bikavugwa ko ahanini ari imvura yabiteye kuko igitaramo cyari cyabereye ahagana ku ruhande rw'umugi bikaba byarasabaga abantu gukora urugendo nk'urw'ibirometero 2 uvuye mu mujyi kandi abantu bakaba batari kurukora banyagirwa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Kaboss

2 months ago
Mbega ibintu bibabaje weeee! Ariko Imana irabazi
64x64

Ignace

2 months ago
Nibihangane abo bavandimwe uko umugabo aguye si ko ameneka


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.