Bidatinze mu Rwanda  irushanwa ry’abahatanira  kugira amabuno manini riraba rihawe ikaze

    • Abahatanira kugira amabuno manini bashobora guhabwa ikaze mu Rwanda
    • Hatagize igikorwa umuco nyarwanda uramirwa bunguri
Bidatinze mu Rwanda  irushanwa ry’abahatanira  kugira amabuno manini riraba rihawe ikaze
2 months ago
Views: 1044

Uko iminsi yicuma niko mu Rwanda kwihangira imirimo birushaho kwiyongera, rimwe na rimwe wasubiza amaso inyuma ugasanga akenshi hari n’abayashakira mu buryo budakwiye bamwe ndetse bashinjwa kwica umuco nkana.

Imwe mu mirimo igayitse itangizwa mu rwego rwo gushaka amafaranga, harimo gutangiza ibitaramo bigamije kubinjiriza ariko ku rundi ruhande birarura urubyiruko no kwica umuco nyarwanda.

bbr

Kugeza ubu hamaze gutangizwa ibitaramo byinshi birimo ibyitwa White Party, Poll Party n’ibindi. Abenshi mu bitabira ibi bitaramo n’abareba ababyitabira bemeza ko bishishikariza urubyiruko kwiyambika ubusa n’ubusambanyi. 

Umukecuru  Byukusenge Munira, mu kiganiro na Umusare.net, agaya abategura ibi bitaramo batabanza gushishoza ngo barebe ibibi byabyo n’ibyiza ariko akemeza ko n’ibitaraza biri mu nzira.

bbs

 Ese ibitaraza uyu mukecuru avuga n’ibihe?

Dusubije amaso inyuma mu bihugu byateye imbere mu myidagaduro nka Brazil ubu bategura  amarushanwa ya Nyampinga uhiga abandi mu kugira ikibuno kinini. 

mnr

Ayo mafoto yose ni ayo muri Brazil

Abantu rwose bakajya mu mihanda bambaye utwenda twimbere gusa ku karubanda ni uko bagahabwa amanota. Mu kiganiro n’abantu batandukanye mu mujyi wa Kigali, batangarije Umusare.net ko hatagize igikorwa vuba n’iyi mico yindi idahwitse ishobora guhabwa intebe mu Rwanda.

Ese nawe ni ko ubibona cyangwa ubibona ukundi? Jya ahandikirwa ibitekerezo utubwire uko ubibona

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

serieuse

2 months ago
twihe agaciro banana babanyarwanda kd bubaha imana nukuri uwo muco simwiza
64x64

NGOGA FRANCOIS

2 months ago
NIMPERUKA IGEZE
64x64

Kaga

2 months ago
Ibizaza byo ni byinshi gusa hari ababa babifitemo inyungu abandi bakabihomberamo. Icy'ingenzi ni ugushishoza naho ubundi isi iroramye
64x64

Marie

2 months ago
Tugomba kuvuduka mu iterambere ry'ibyiza apana ibibi. Nizere ko rwose bitazahagera
64x64

Manzi

2 months ago
Aha isi irakomerewe. Ibi byo Imana izabiturinde da!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.