Bitunguranye: Zari umugore wa Diamond ari gukurikiranwa n’abaganga isaha ku yindi

    • Diamond n’umugore mu bibazo byo kwakira umwana wa kabiri
    • Zari ntakigaragara cyane ku bw’inda imuhejeje mu rugo
Bitunguranye: Zari umugore wa Diamond ari gukurikiranwa n’abaganga isaha ku yindi
2 months ago
Views: 1602

Ikinyamakuru Global Publishers cyandikirwa muri Tanzania, cyavuganye na murumuna wa Zari avuga ko uyu mugore asigaye yirirwa yicaye atakibasha kuva mu rugo kubera inda atwite mbese ngo yamuguye nabi ku buryo bugaragara . Akomeza avuga ko no kuzenguruka mu rugo kuri we bimugoye.

Ati“ Mba bwije ukuri, arababara cyane buri munsi. Ibaze ko adashobora kuva muri Tanzania ngo ajye muri Afrika y’Epfo. Byashoboka ko umwana atwite nawe abigiramo uruhare. Ndasenga buri munsi nsaba ko igihe cyagera akabyara neza. Ndifuza kuzabona umuvandimwe wanjye yakira mu biganza bye ubuheta.”

nnd

Zari aguwe nabi n’inda atwite y’umuhanzi Diamond

Abaganga babwiye Zari ko mu kuboza kwa 2016, ari bwo azibaruka. Ni umwana wa gatanu kuri Zari, mu gihe kuri Diamond azaba ari uwa kabiri, agiye gukurikiza Tiffah Tangato wujuje umwaka umwe mu kwezi kwa Nyakanga.

nger

Diamond na Zari babana mu buryo butemewe n’amategeko ariko bakunze kugaragaza amagambo y’urukundo hagati yabo umunsi ku munsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

mbew

Yarasanzwe aryoshya none ntakiva mu nzu

Ntabwo ariwe mugore w’umu star uguwe nabi n’inda bikamenyekana gusa kuko ibi bisa neza n’ibyabaye kuri Beyonce,umugore wa Jay Z ubwo yaratwinde imfuta ye ,Blue Ivy,ndetse kugubwa nabi no gutwita kuri Beyonce batumye bamwe bavuga ko byamuteye kuzinukwa kongera gutwita akaba ari nayo mpamvu imfura ye irinze igira imyaka ine atarahirahira ngo arayikurikiza

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

karza fatuma

2 months ago
Andika igitekerezo cywe hano yoooh lmana nimworohereze pe
64x64

kassaa

2 months ago
Arashaje narekeraho nuwa 6 ntabwo aro uwa 5 . afite undi wumukobwa urimukigero kimwe na Nasib.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.