Urban Boys yiseguye ku bafana bayo

    • Urban Boys yatangaje ku mugaragaro ko itazitabira igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu bari kuzahuriramo na 2Face
    • Urban Boys yasabye imbabazi abafana inababwira ko itababuza kwitabira igitaramo
    • Kuba Tom Close atazaza mu gitaramo nta cyo bimbwiye kuko n'ubundi ni we wari wanyinginze: Belinda Murerwa
    • Kubura no kuboneka kwa Tom Close mu gitaramo cya Entertainment Promoters byose birasa: Murerwa Belinda
Urban Boys yiseguye ku bafana bayo
2 months ago
Views: 570

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, Urban boys yatangaje ko itakitabiriye igitaramo cy'ejo kuwa Gatanu taliki ya 23 Ukwakira 2016 kizabera muri Serena hotel bikaba byari biteganyijwe ko bazahuriramo n'umuhanzi ukomoka muri Nigeriya ari we 2Face Idibia.

Ni nyuma y'uko kuri iki gicamunsi Urban Boys yari yatangaje ko iyi kompanyi irimo gutegura igitaramo itabashije kubahiriza amasezerano bari bagiranye ari yo yo kubaha umusogongero w'amafaranga bagombaga kwifashisha mu gutegura uko bazaririmba dore ko ngo basabwaga kuririmba live. Ibi byakurikiwe n'ibyo umuyobozi wa Kompanyi ya Entertainment Promoters yahise atangaza avugako batabaye abanyamwuga ngo kuko bagombaga gutegura igitaramo maze bakazishyuza nyuma umusaruro wabonetse. Yari yanongeyeho ko icyo kibazo kiri bube cyakemutse mbere ya saa sita z'ijoro uyu munsi kuwa kane taliki ya 22 Ukwakira 2016.

Urban boys

Gusa ibi bisa naho ntacyo bikibwiye Urban Boys kuko yamaze gutangaza ku mugaragaro ko itakitabiriye iki gitaramo inisegura ku bafana bayo bumvaga ko bazaba bari kumwe gusa bongeraho ko ntawe babujije kuba yakitabira ibi bikaba biterwa n'uko Belinda yasaga n'uwikomye Urban Boys ndetse na Tom Close nawe wavuze ko atazakigaragaramo avuga ko ibyo barimo gukora ari ukugirango bangishe abafana iki gitaramo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

ni vital DPC inyanza

2 months ago
iyo promoters iramenye ndumva ibyayo ari na feke2!
64x64

Martin

2 months ago
Sha aba nabo ni ibiryabarezi uko mbabona. ni gute umuntu avuga ngo koresha ayawe uzanyishyuze umusaruro wabonetse! Ubwo se utabonetse ni ukuvuga ko ayawe yahiramo? Narumiwe koko. Rata Urban Boys mwarebye kure kabisa mur abantu b'abagabo
64x64

Fidele

2 months ago
Iki gitaramo njye ndabona kitazanaba kabisa. na 2Face yararuciye ararumira na nkanswe
64x64

Aman

2 months ago
None se umuntu utubahirije gahunda ya mbere wabwirwa n'iki ko azubahiriza iya kabir? Kubakatira ni byo. Turabemera
64x64

Fifi

2 months ago
Nta kundi tu. Umuntu atubahirije amasezera nta kundi murarekana
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll