Diamond Platinumz yahaye umukunzi we Zari impano y'inzu anacyurira bikomeye uwahoze ari umugabo be

    • Diamond Platinumz yishimiye bikomeye isabukuru y'umunzi.
    • Diamond Platinumz yishongoye ku wahoze ari umugabo wa Zari
    • Diamond Platinumz yakuriye agahu ku nnyo uwaze ari umugabo wa Zari ari we Ivan Semwanga
Diamond Platinumz yahaye umukunzi we Zari impano y'inzu anacyurira bikomeye uwahoze ari umugabo be
2 months ago
Views: 3237

Diamond Platinumz ubwo yifurizaga isabukuru nziza umukunzi we Zari ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba arimo aryoherwa n'inzu aherutse kumugurira muri Afurika y'Epfo anamubwira ko amukumbuye muri Zanzibar aho bagombaga kwishimira isabukuru ye.

Akaba yagize ati: "Bahugiye mu kwirirwa bavuga ko ari abakire nyamara abana babo baracyaba mu nzu zi'inkodeshanyo... none uwo birirwa bitatesha agaciro bavuga ko ari umukene w'umutindi yaguze inzu kugirango abana be babashe kuba mu buzima bwiza.

Isabukuru nziza Mama Tee, ndizera ko urimo wishimira inzu yacu nshya muri Afrika y'epfo... Biragoye gutekereza ko weekend igera ngo uze muri Zanzibar ejo.... Ndagukunda cyane mama tee"

Nyuma yo gutangaza ibi ariko byateye umwiryane hagati ya Zari ndetse na Ivan Semwaga wahoze ari umugabo wa Zari ndetse n'abana babo. Zari yahise agerageza kwisobanura avuga ko nta ruhare abifitemo ko ndetse yasabye Diamond kuba yasiba ubu butumwa ariko biba iby'ubusa kuko Diamond ngo atumva impamvu amusaba kubisaba kandi atarabujije Ivan kumusebya ndetse no kumutesha agaciro.

Zari yagize ati: "Ndizera ko udatekereza ko ari njye watumye ashyiraho ibi bitampayea agaciro nzi neza ko abana bari bubibone. Namubwiye ko yabisiba gusa yambwiye ko wowe Iven na King mwamusabeje. Yanibajije impamvu musaba kubisaba kandi ntarababujije kwandika ibyanyu bimusebya.

Munyihanganire, abana banyihanganire ndetse n'abandi mwese munyihanganire, nta cyo nabikoraho. Umbabarire Ivam gusa nta kintu na kimwe nabikoraho"

Inzu Diamond Platinumz aherutse kugura muri Afurika y'Epfo

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

lyly

2 months ago
Andika igitekerezo cyawe hano Diamond uko agira kwose amenyko zari ataruwe.
64x64

sebu

2 months ago
Arko diamond ni 4.ark amenye ko iyakubise mucyeba uyirenza urugo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.