Diamond Platinumz yakomerekeje bikomeye Ssemwanga wahoze akundana na Zari bituma Zari ahura n'ibibazo

    • Diamond Platinumz yibasiye bikomeye Ivan Ssemwanga ku munsi w'isabukuru ya Zari
    • Zari umukunzi wa Diamond yaguye mu matsa kubera umukunzi we
    • Amagambo Diamond Platinumz yabwiye Ssemwanga yamumennye umutwe
    • Abana ba Zari bashobora kumuta bakisangira se nyuma y'aho Diamond amwibasiye
Diamond Platinumz yakomerekeje bikomeye Ssemwanga wahoze akundana na Zari bituma Zari ahura n'ibibazo
2 months ago
Views: 4065

Muri aya magamo Diamond yagize at: "Bashishikajwe no kwitaka no kuvuga ko ari abakire nyamara abana babo baracyaba mu nzu z'inkodeshanyo nyamara umugabo basebeje bakavuga ko ari umukene yaguze inzu kugirango abana babo bazabeho neza."

Aya magambo yibasira uwahoze ari umugabo wa Zari ndetse n'abana Zari yatahanye kwa Diamond ntiyakiriwe neza ku mpande zose yaba Zari, abana be ndetse na Ivan Ssemwanga se w'abo bana.

Abana bakaba barahise bahamagara nyina bamubaza impamvu y'ibyo bintu ndetse na Ssemwanga agatonganya bikomeye Zari n'ubwo we avuga ko nta ruhare yabigizemo ngo Diamond yandike ibyo bintu. Yagize ati: "Nabonye ubutumwa bwawe gusa nta mpamvu y'ibyo byose. Ndizera ko utatekereza ko ari njye wamubwiye kwandika buriya bugoryi nzi ko abana bari bubibone. Nanjye nabimenye bampamagaye muri iki gitondo. Gusa biriya bintu yanditse ntibyari ngombwa ndetse namusabye kubisiba ariko ambwira ko atumva impamvu musaba kubisiba kandi ntarababwiye ngo musibe ibyo mwamwandikagaho. Namubwiye ko ibyo byarangiye ko adakwiye kubigenderaho. Icyo nshaka kuvuga ni uko nsaba imbabazi mwe mwese yaba wowe, yaba abana ndetse n'abandi bose."

Ivan yahise amwandikira ati:"Ibu busazi bwose bwabwiwe abana banjye bazaguma kubaho mu buzima bubi. Ngaho igumire  mu buzima bwiza. Ubu abana bavuze ko batagumana n'umugabo watutse se".

Umujinya wari mwinshi ku ruhande rwa Ivan gusa Zari yagumye gusaba imbabazi ndetse anemera ko umujinya wa Ivan ufite ishingiro.

Ibi bije bikurikira inzu Diamond Platinumz amaze iminsi aguze muri Afurika y'Epfo maze akayituzamo Zari usigaye ari umukunzi we. Bikaba kandi byarahuriranye n'isabukuru ya Zari Hassan yari yizihije uyu munsi. Aya akaba ari amwe mu magambo Diamond yari yamwandikiye aho yarengejeho ko amukunda byahebuje ndetse akanamubaza niba yarishimiye iyo nzu nshyashya dore ko ngo ari ho Zari asigaye aba yibereya iyo ntabyo afite byo gukora muri Tanzaniya.

Dore uko ikiganiro hagati ya Zari na Ivan Ssemwanga cyari kifashe:

zari-1

zari-1

zari-1

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.