Birahwihwiswa ko nyuma yo gutandukana na Sandra, Derek yungutse umuhoza 

    • Ntibikiri ibanga Derek wo muri Active group yungutse umukunzi
    • Mu gihe gito Sandra Teta na Derek batandukanye buri umwe yungutse umuhoza 
Birahwihwiswa ko nyuma yo gutandukana na Sandra, Derek yungutse umuhoza 
2 months ago
Views: 1345

Itangazamakuru rigerageje kubaza umwe muri Active iby’iyo foto maze  yatangaje ko  ntakindi kintu kinini gihari ahubwo ko ngo hari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya bise “Slow Down” ariko kandi  biravugwa ko Derek yamaze kubona umwibagiza Miss Sandra nubwo ntagihamya ko ari uyu.

Amakuru dukura ku nshuti ya hafi ya Derek yemeza ko Derek koko yaba afite indi nshuti imwibagiza Miss Teta yari yarimariyemo gusa ngo aracyabigize ibanga cyane kuko adashaka ko byongera kujya mu itangazamakuru nk’uko mbere byari bimeze

twr

Uwo acigatiye biremezwa ko yaba ariwe muhoza wa Derek

Nubwo bimeze gutyo kuri Derek,kuri Teta bakundanaga we ntabwo ariko bimeze kuko aherutse gutangaza ko yifuza umusore utajenjetse ati “Mu gihe gikwiye habonetse umuntu ukwiye namwakira tugakundana rwose nta kibazo”.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Dereck





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.