Amakuru adasanzwe yigeze avugwa ku bahanzi nyarwanda bigakwira igihugu

    • Bamwe mu bahanzi ukutisanzura ku itangazamakuru bifite ishingiro
    • Amakuru yasakaye igihugu birangira afashwe nk’ibinyoma kuri bamwe mu bahanzi
Amakuru adasanzwe yigeze avugwa ku bahanzi nyarwanda bigakwira igihugu
2 months ago
Views: 926

Aha umuntu yakwibaza aho biba byaturutse, ababikwirakwiza ndetse n’icyo baba bagamije, cyane ko abenshi muri bo birangira berekanye ko babeshyerwaga. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bihuha byagiye bivugwa ku ba stars bo mu Rwanda ariko nyuma yo gusakara ba nyir’ubwite bakabyamaganira kure berekana ko ari ibonyoma byambaye ubusa.

Theo Bosebabireba yavuzweho ko umugore we yamufatiye mu cyuho arimo gusambana n’undi mukobwa.

Tariki ya 26 Nyakanga 2012 nibwo havuzwe amakuru y’uko Uwiringiyimana Theo uzwi nka Bosebabireba yaba ari mu maboko ya polisi nyuma y’uko afatiwe mu cyuho asambana n’undi mukobwa, gusa ayo makuru nyir’ubwite yaje kuyahakana ndetse yemeza ko ibyamuvuzweho byose ari satani washakaga gukoma mu nkokora umurimo w’Imana uyu muhanzi akora.

David Bayingana yavuzweho ko umugore we yabyaye umwana utari uwe kuko ngo uwo mwana yari umuzungu

Muri Nzeri 2013 nibwo umunyamakuru David Bayingana wari umaze iminsi micye we n’umugore we Teriteka Kezia bibarutse umwana w’umuhungu, yavuzweho ko yaba agiye gutandukana n’uyu mugore we bitewe ngo n’umwana yari yabyaye bavugaga ko yavutse ari umuzungu maze David Bayingana akavuga ko atari uwe.

Nyamara ibyo byaje kunyomozwa na nyir’ubwite, arabihakana ndetse agaragaza ko atishimiye na gato ibyo ikinyamakuru cyazanye icyo kinyoma cyari cyakoze. Nk’uko David Bayingana yabisobanuye, we n’umugore we nta kibazo bari bafitanye ndetse nk’uko byakomeje kugaragara, aba bombi baracyabana ndetse nta n’ikibazo cyo gutandukana kigeze kibarangwaho.

Nkusi Thomas uzwi mu mafilime asobanuye nka Younger byakwirakwijwe ko yapfuye

Nkusi Thomas abenshi bazi nka Younger mu mafilime yitwa «Udusobanuye», abantu batari bacye baramubitse ku itariki 21 Mata 2014 bavuga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka ndetse ubutumwa bwo kuwmihanganisha bukwira hose, icyo kinyoma kiza gukwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umwe mu bavandimwe be nawe yahise yemeza ko ayo makuru nawe yayumvise kandi Younger akaba adafata telefone.

Ibyo byakomeje gutera urujijo abantu benshi bababazwa n’uko uyu mugabo yaba yapfuye ariko byaje kumenyekana ko uyu mugabo ari muzima ndetse nta n’impanuka yigeze akora. Byaje kugaragara kandi ko byari byabanje gukwirakwira hose ndetse na nyir’ubwite aza gutangaza amakuru y’uko yahuraga n’abantu bakikanga kuko bari bazi ko atakiri ku isi.

mwr

Dream Boys bavuzweho ko bagiye ku mupfumu ku Nkombo kuraguza ngo batware Guma Guma

Mu byumweru bicye bishize, abahanzi TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys bavuzweho ko bagiye ku kirwa cya Nkombo, aho ikinyamakuru cyari cyabyanditse cyavugaga ko bagiye kuraguza ngo bazakunde batware igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya kane. Mu kiganiro n’itangazamakuru yagiranye n’aba basore, bemeje ko ibikorwa byabo bya muzika byose babifashwamo n’Imana kuburyo ibyo kuraguza cyangwa ubundi bwoko bw’amarozi batabikozwa.

Umuraraperikazi Ciney nawe byatangajwe ko yapfuye nyuma arabinyomoza

Mu minsi micye ishize, umuraperi Ciney nawe byavuzwe ko yaba yapfuye ariko aza kunyomoza ayo makuru avuga ko ari ibonyoma, aza ndetse no kubishimangira avuga ko ntacyo yabaye ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ye nshya yitwa “Salama“.

Umukobwa yahamagaye kuri radiyo avuga ko King James yamuteye inda

Umukobwa yigeze guhamagara kuri Radio avuga ko umuhanzi King James yamuteye inda, mu kiganiro inyarwanda.com iherutse kugirana n’uyu muhanzi yadutangarije ko ibyo uwo mukobwa yamukoreye byamubabaje cyane ko atanamuzi, akaba ari kimwe mu bintu byamubabaje mu buzima kuko uwabivuze yashakaga gusa kumusebya kandi nta mukobwa we yigeze atera inda nk’uko yabyivugiye.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Ibinyoma





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.