Wema Sepetu akomeje kuba ikibazo mu rugo rwa Diamond na  Zari 

    • Isabukuru ya Zari yajemo agatotsi
    • Umuryango wa Diamond  ukomeje kuzamo agatotsi ku bwa Wema Sepetu.
Wema Sepetu akomeje kuba ikibazo mu rugo rwa Diamond na  Zari 
2 months ago
Views: 740

Ibi bibaye nyuma y’uko nyina wa Diamond ndetse na mushiki we bandika ku rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu bifuriza Wema isabukuru nziza n’andi magambo meza aryoheye amatwi, nyamara ubwo Zari yizihizaga isabukuru aba bombi ngo bararuciye bararumira.

nyina wa Diamond yagize ati”Wema Sepetu mukobwa mwiza isabukuru nziza Imana ikongerere iminsi yo kubaho kandi icyo uzajya uyisaba ijye ikiguha”. Ibyo kandi byashimangiwe na Esma Platnumz mushiki wa Diamond aho yavuze ko bazakomeza gukunda wema no kumuba hafi.

Mu buryo buziguye, ibi ngo bisobanuye ko umuryango w’uyu muhanzi ushobora kuba utiyumvamo umugore w’umuhungu wabo, ahubwo bakaba bikundira Wema, ibintu byakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru ko atabakora ku mutima.

Ghafla ivuga ko izi sabukuru z’aba bombi zagaragaje isura y’uburyo uyu muryango wishimira Sepetu by’agatangaza, ku buryo n’abandi bantu babakurikiranira hafi byaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu buzima busanzwe, bavuga ko baba babanye na Zari bya nyirarureshwa.

Mu nkuru iherutse gushyirwa hanze n’ikinyamakuru Uganda showbiz, giherutse gutangaza ko na Diamond ashobora kuba akiyumvamo Wema Sepetu hashingiwe ku kavideo  uyu musore yashyize hanze Wema arimo kuririmba indirimbo “Salome” uyu muhanzi aherutse gusohora.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll