Imvo n’imvano ku buzima n’inkomoko y’ubuhanzi bwa R Tuty

    • Umuhanzi Nyarwanda ari kuzenguruka isi amurika indirimbo ze
    • R.Tuty aritegura kuza gusangiza abanyarwanda Album ye nshya
Imvo n’imvano ku buzima n’inkomoko y’ubuhanzi bwa R Tuty
2 months ago
Views: 239

Nk’umuhanzi, R Tuty amaze gukora Album enye, ndetse muri ibi bihe ari gukora ibitaramo bizenguruka mu bihugu binyuranye byo mu Burayi amurika album ya gatanu yise ‘Intero y’Umutima’.

Mu kiganiro kirambuye avuga ko ateganya kwigaragaza cyane mu muziki, ndetse ko abatamuzi bazamumenyera ku bihangano bye.

Agira ati “Abakunzi b’umuziki nyarwanda nababwira ko mbateganyiriza byinshi byiza muri muzika. Hari indirimbo nziza nshyashya ngiye gusohora, hari amashusho meza ngiye gusohora, hari ibitaramo bikomeye ngiye gukora byose ndizera ko bizabanyura.”

Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo iyitwa ’Agacu’, ’Best Love’, ’Akageso’, ’Impumeko’, ‘Savana’, ’Santimento’, ‘Gihamya’ n’izindi.

R Tuty avuga ko mu mezi abiri gusa ari imbere, azaba ari mu Rwanda yagura umuziki we.

Ese R Tuty ni muhanzi ki?

Nitwa R Tuty, ariko ubusanzwe nitwa Nikuze Alain Thierry. Mvuka mu Rwanda, i Nyarugenge, navutse tariki 23 Ukuboza 1984. Ndi umuhanzi nyarwanda ndirimba mu njyana ya Afrobeat. Maze gukora Album eshanu ubu ngubu, iya nyuma yitwa ‘Intero y’Umutima’, ari nayo ndi kumenyekanisha cyane.

IWinjiye ute mu muziki?

Nakuze ubundi ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, ni nayo mpano yanjye ari nawo mwuga wanjye ukomeye nubu ngikora. Mu 2010 nibwo navumbuye ko mfite indi mpano yo kuririmba, ari nabwo nabitangiye.  Ninjiye muri studio bwa mbere hari umuhanzi unsabye ko njya kumwandikira indirimbo muri Studio mpahurira na Producer w’Umurundi wankunze ambwira ko nabishobora nanjye kuririmba ntangira ubuhanzi ntyo.

Kuva icyo gihe natangiye kwandikira indirimbo abandi bahanzi nyarwanda zimwe zigenda zinamenyekana, kandi n’ubu ndacyabandikira. Nanjye indirimbo zose mfite ni njye uziyandikira kuko ni impano nifitemo. Uko niko ninjiye mu muziki ntangira gukora indirimbo, ngenda nzisohora kugeza n’ubu.

Mu 2010 maze gufata icyemezo cyo kuririmba nakoze indirimbo nyinshi ndetse nkora na Album ya mbere nise Idini y’Ifaranga nakoranye na Producer Lick Lick. Iyi Album niyo yampaye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki cyane. Mu myaka yakurikiyeho mu 2011 nakoze indi Album nise Utuvugirizo; aho indirimbo nyinshi nazikoranye na Producer Junior.

Iyi yo yari iriho indirimbo nyinshi z’urukundo. Mu 2012 nabwo nakoze indi Album yitwa Impumeko. Iyi nayo nayikoranye ahanini na Producer Junior afatanyije na Fazzo. Mu mwaka ushize wa 2015 na 2016 nibwo nakoze Album numva ko yanshimishije cyane nise Intero y’Umutima.

Ni gute ugeza ibihangano byawe ku Banyarwanda, wowe uri mu Bubiligi?

Nkurikirana cyane amakuru yo mu Rwanda, kandi njya ngira akanya nkahaza. Ubu ndifuza kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki nyarwanda ngo mbasogongeze cyane ku bihangano bigize iyi Album nshya yanjye.  Gusa ubu nahereye hano mu Burayi, kuko ho natangiye kuhakorera ibitaramo binyuranye menyekanishamo ubuhanzi bwanjye.

Ubu mperuka gukorera igitaramo mu mujyi wa Namur aho nayimurikiye abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki bahatuye. Ubu ndi gutegura ikindi gitaramo gikomeye cya Rwanda Night aho nzongera kumurikira iyi Album abakunzi b’umuziki baba mu mujyi wa Buruseri hano mu Bubiligi. Icyo gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016.

Nyuma yaho ndateganya kuzaza mu Rwanda nko mu mezi abiri ari imbere, naho ndateganya ko icyo gihe nzaba naje nzategura ibitaramo muri Kigali no hirya no hino mu Ntara. Ndizera ko muri ibyo bitaramo nziyereka abakunzi b’umuziki nyarwanda aho bari hose. Nyuma nibwo nteganya no kuzerekeza no mu bindi bihugu.

MBR

Icyerekezo  cye muri  muziki

Mfite gahunda ndende kuko izi Album zanjye zose maze gusohora sindasohora amashusho yazo yose, kandi n’abantu ntibaramenya neza ubuhanzi bwanjye nk’uko mbyifuza. Ubu icyo ndi gukora ni ugutangira kohereza indirimbo zanjye haba ku maradiyo no mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku bandi bacuranga imiziki nko mu tubyiniro.

Si mu Rwanda gusa n’ahandi mu bindi bihugu aho mbasha kugera ngenda njyanayo ibihangano byanjye. Benshi mu bumvise ibihangano byanjye barabikunda, bikantera imbaraga zo gukomeza kubigeza kure. Ikindi ndateganya ko umwaka utaha wa 2017 nabwo nzasohora indi Album ya gatanu. Iyo Album nayo izaba igizwe n’indirimbo 10 aho inyinshi zizaba ziri mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: R Tuty





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
agira indirimbo nziza cyaneeee
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.