France:Kim Kardashian yibasiwe n'igitero cyitwaje intwaro

    • Kim Kardashian yibwe amamiliyoni mu madorali
    • Kanye West yahagaritse ibitaramo muri America
France:Kim Kardashian yibasiwe n'igitero cyitwaje intwaro
2 months ago
Views: 167

 

Kardashian yibwe kuri iki Cyumweru muri hoteli yari acumbitsemo, ubwo abagabo batanu bipfutse mu maso bitwaje n’imbunda binjiraga mu cyumba yari acumbitsemo.

BBC yatangaje ko Kardashian yahungabanye ariko nta hantu na hamwe yakomeretse.

Polisi yo mu mujyi wa Paris yavuze ko uyu umugore wa Kanye West yibwe imikufi ifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari.

The Guardian yatangaje ko uwari arinze Kardashian yabanje kubohwa n’abo bajura, ubundi bakinjira mu cyumba.

Polisi yo mu Bufaransa yatangaje ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abo bajura.

Kanye West akibimenya yahise ahagarika kuririmba mu gitaramo cya Meadows music and arts festival i New York.

Kim Kardashin yari yagiye i Paris mu birori by’imideli ari kumwe na nyina Kris Jenner ndetse n’umuvandimwe we Kendall Jenner.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.