Meddy ahanganye n'ibyamamare muri Afurika kwegukana intsinzi muri  MTV Africa Music Awards 

    • Umuhanzi Meddy yazamuye idarapo rya muzika nyarwanda
    • Meddy arasaba abanyarwanda kumuhesha amahirwe yo kwegukana
Meddy ahanganye n'ibyamamare muri Afurika kwegukana intsinzi muri  MTV Africa Music Awards 
2 months ago
Views: 392

Ayo ni amahirwe Meddy agize yo kujya mu bahatanira ibihembo nkibyo bya MTV AMA 2016 kuko bigaragaza intambwe umuririmbyi aba agezeho mu rwego rw’Afurika.

Nawe yagaraje ibyishimo abinyuza ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati “Ibintu bitangaje birimo kuba. Mbasabye kuntora kugira ngo duheshe ishema u Rwanda.”

Benshi mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagaragaza ibyishimo ari nako bakangurira abandi gutora uyu muhanzi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Meddy asaba Abanyarwanda kumutora

Meddy, ubundi witwa Ngabo Medard Jobert, uzwi mu ndirimbo nka ‘Ntawamusimbura’ ikunzwe muri iki gihe, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abakunzi benshi nubwo amaze igihe ataba mu Rwanda.

mrw

Meddy ari mu cyiciro kirimo abahanzi bakomeye Kiss Daniel, Bebe Cool, Prince Kaybee, Yamoto Band n’abandi.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye muzika mu 2008. Kubwe ngo indirimbo yahimbye akunda kurusha izindi ni ‘Ubanza Ngukunda’

Meddy niwe muhanzi Nyarwanda wa mbere uciye agahigo ko guhatana mu bihembo bya MTV Africa Music Awards bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga ya MTV

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Meddy





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.