Mu gihe habura amezi abili ngo hatangwe ibihembo Christopher yasezeye muri Salax Awards

    • Umuhanzi Christopher yamaze gusezera mu irushanwa rya Salax Awards 
    • Abahanzi mbarwa nibo basigaye guhatana muri Salax Awards
Mu gihe habura amezi abili ngo hatangwe ibihembo Christopher yasezeye muri Salax Awards
2 months ago
Views: 167

 Abinyujije kuri instagram ye atangaje ko yakuye nomination ye muri salax Awards ko kandi abashaka kumenya ibindi byisumbuyeho bamuhamagara”yagize ati:“Mwiriwe neza nabamenyeshaga ko nakuye nomination yange muri Salax Awards;kubashaka kumenya impamvu please contact me”.

 

Christopher yamaze kuvana akarenge muri Salx Awards 2016

Kigalihits yashatse guhita ibaza nyir’ubwite ariwe Christopher aya makuru koko niba ari impamo,k’umurongo wa Telefone ye ngendanwa ntago yayifataga ngo tubaje kuvugana.

Aha niho twahise tubaza umuyobozi wa Ikirezi Group bategura Salax Awards ariwe Emma Claudine adutangariza ko aya makuru bayazi neza kuko babimenye bamaze kuvugana na buri muhanzi uzitabira iki gikorwa ko koko akomeje muricyo hanyuma we(christopher) ababwira ko atagikomeje ko avuyemo.Yagize ati:“Nibyo koko Christopher twabibonye ko yavuyemo kandi yari yanabitubwiye ko koko agiye kuvana nomination ye muri Salax Awards”.

mrw

Aya ni amagambo umuhanzi Christopher yatangaje ko yivanye muri Salax Awards

Twashatse kumenya niba ntawundi muhanzi waba watangaje ko yavuye muri Salax Awards maze Emma Claudine utajya ugora itangazamakuru mu gutanga amakuru,atubwira ko kugeza ubu ntawundi muhanzi wari wavamo ngo abibatangarize nubwo bakiri kuvugana na buri muhanzi wese.

Yagize ati:“Turacyavugana na buri muhanzi wese urimo kugira ngo tunoze neza gahunda;urutonde rwa nyuma ntakuka tuzarubatangariza k’umunsi w’ejo mu masa sita.Naho ubundi ntawundi muhanzi wari wadutangariza ko yavuyemo wundi”.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.