Nyuma y’urugendo rw’akazi Dj Bob yasanze abajura bamucucuye

    • Dj Bob abajura bamusize iheruheru
    • Dj Bob ashobora kuba agiye guhindura imirimo
Nyuma y’urugendo rw’akazi  Dj Bob yasanze abajura bamucucuye
2 months ago
Views: 209

 

Avuga ko mu minsi ishize ubwo yari yagiye mu kazi k’isosiyeti akorera akararayo yibwe amadolari ya Amerika igihumbi ahwanye n’amafanga y’u Rwanda arengaho gato ibihumbi 800.

Si ibyo gusa kuko yibwe n’imiguru ibiri y’inkweto nshya bari bamukuriye hanze ndetse na 1TB ya Hard Disk yari hamwe n’ibyo byose.

Dj Bobo yagize ati “Ku wa Kane w’icyumweru gishize nari nagiye mu kazi mu Ntara  ngira akazi kenshi bituma ndarayo, ngeze mu rugo nsanga bamenye idirisha kuko n’iya madirisha afite ibirahuri birebire. Nageze mu cyumba ntungurwa no kubona idirisha rirangaye nihutiye kureba ayo mafaranga nsanga yaribwe ndetse n’ibindi bintu bitandukanye.”

Ni muri urwo rwego avuga ko yahise yihutira kubimenyesha abashinzwe umutekano bo mu Kagari atuyemo kuko hari abo yakekaga, ariko kugeza n’ubu baracyari mu iperereza.

Abajijwe impamvu atakigagara cyane mu myidagaduro nka mbere yagize ati “Ni byo koko simperutse kumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, ariko byatewe n’uko nari maze iminsi ndi mu masomo y’ibijyanye n’uburyo bwo gukora kuri televiziyo.”

Arizeza Abanyarwanda ko agarutse kandi ko azabaha amakuru meza mu myidagaduro kuko ikiganiro cye kizatangira mu cyumweru gitaha.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Dj Bob





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.