Anita Pendo yinjiye mu ruhando rwa ba Dj bahatanira isoko mu karere

    • Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo yihuje n’ibyamamare guturuka Uganda
    • Silver5 yitabaje Anita Pendo
Anita Pendo yinjiye mu ruhando rwa ba Dj bahatanira isoko mu karere
1 month ago
Views: 431

Anita avuga ko yabyemeye kuko bizatuma n’ahandi bamenya ko mu Rwanda hari impano muri uyu mwuga.

Itsinda rya Silver5 rikaba rigizwe n’aba Djz ba  5 bakomoka muri Uganda ari bo:  Dj Nellysting, Dj Alberto, Dj Hjozeh, Dj Talique na  Dj Jeff bose bo muri Uganda.

Anita akaba ari we mu Dj ubaye uwa gatandatu winjiye muri iri tsinda rikaba ryahise ryitwa “Silver6”.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Anita yavuze ko yemeye gukorana n’iri tsinda mu rwego rwo kugaragaza ko n’Abanyarwanda bashoboye, ati “harabura umunsi umwe gusa ngo umuriro wake i Mbarara ndashaka kwerekana ko ndi umwe mu barenze muri uyu mwuga.”

Abajijwe inyungu azavana muri iki gikorwa yasubije avuga ko azakuramo amafaranga akarusheho no kumenyekana.

mtr

Igitaramo cya mbere cyo kwiyerekana kuri buri umwe kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016 i Mbarara muri Uganda, ariko bakazakurikizaho u Rwanda.

Dj Pius, Tonix, Vampino n’abandi ni bamwe mu bahanzi bazaba bitabiriye  iki gikorwa cyo kuvangavanga imiziki.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

wasisi

1 month ago
Imana ifashe uwo mushiki wacu azatahane ibyo agiye gushaka,byaba amafranga cg c kumenyekana.
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.