Kina Music yasezeye muri Salax Awards edition 7

    • Nyuma y'abahanzi batandukanye Kina Music nayo yasezeye mu irushanwa
    • Amizero yo kwitabirwa kwa Salax Awards 7 aragerwa ku biganza
Kina Music yasezeye muri Salax Awards edition 7
1 month ago
Views: 199

 

Kwikuramo kwa Dream Boyz na Knowless kwatangajwe n’umuyobozi w’inzu ya muzika bakoreramo ya Kina Music, Clement Ishimwe  wavuze ko bavuye muri iri rushanwa kubera impamvu zabo zihariye, icyakora ntiyifuje kuzigarukaho mu nyandiko yashyize hanze, ariko na none uyu muyobozi wa Kina Music yashimiye abategura iki gikorwa ndetse n’abanyamakuru bashimiye akazi abahanzi babarizwa muri iyi nzu bakoze bakabatora.

Mu magambo ye Clement uyobora inzu ya Kina Music yagize ati ”Kubw'impanvu zihariye, Kina Music yafashe umwanzuro wo kutitabira Salax awards edition ya 7. Tuboneyeho umwanya wo gushimira abategura iki gikorwa kigamije guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n'itangazamakuru ryahaye agaciro akazi twakoze.Murakoze,”

Twibukiranye ko ibi bihembo bizatangwa tariki 23 Ukuboza 2016, mu gihe urutonde nta kuka rw’abahanzi bazitabira Salax  Awards rwitezwe isaha ku yindi ndetse amatora akaba ateganyijwe gutangira muri iyi minsi ya nyuma y’iki cyumweru turimo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Bolingo

1 month ago
Iyi nkubiri yabahanzi bari kuva muri ibi bihembo haricyo ihatse tu!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.