Umufana wa Chris Brown muri Kenya yahuye n'uruva gusenya ubwo ubwo bahuriraga ku kibuga cy'indege i Mombasa

    • Chris Brown yamennye telefoni y'umufana we ku kibuga cy'indege i Mombasa
    • Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Moi International Airport ntiyishimiye umufana washakaga kwifata agafoto bari kumwe maze amumeneraho telefoni
Umufana wa Chris Brown muri Kenya yahuye n'uruva gusenya ubwo ubwo bahuriraga ku kibuga cy'indege i Mombasa
2 months ago
Views: 861

Chris Brown ukomoka muri Amerika akaba aririmba R&B uyu munsi taliki ya 8 Ukwakira 2016 ni bwo yasesekaye i Mombasa ku kibuga cya Moi International Airport aho agiye gukorera igitaramo.

Gusa akihagera yatunguye abantu ubwo yamenaga telefone y'umwe mu bafana wari ushatse gufata agafoto bari kumwe izo basigaye bita selfie.

Uyu mufana yabwiye iki kinyamakuru ko yababaye cyane kubera ibyo uyu muririmbyi yakoze akaba anibaza impamvu yabikoze. Ngo Chris Brown yamwambuye telefone arayijugunya kure cyane.

Yakomeje agira ati: "Nari kumwe n'inshuti zanjye maze ngerageza kwifata agafoto(Selfie) ubwo yanyamburaga telefone anturutse inyuma. Byambabaje cyane. Nari naraguze ticket yo kwinjira mu gitaramo cye gusa sinkigiyeyo. Yego dukunda indirimbo ze ariko agomba kumenya kubaha abafana be. Iyi telefone ni iPhone6 nayiguze  mu mezi 6 ashize ku mashiringi 90,0000. Gusa kuyibona ijugunywa hasi nk'idafite agaciro byambabaje rwose".

Uyu mufana yongeyeho ko amahirwe yagize ari uko yamenetse akarahuri kayirinda imbere ndetse n'igifuniko cyayo ngo naho ubundi ntiyiyumvisha uko yari kumva amerewe iyo aba ari telefone yamenetse.

Chris Brown yageze muri kenya kuri uyu mugoroba aho agomba gukorera igitaramo muri iri joro kwinjira akaba ari amashiringi 5000 ni ukuvuga ibihumbi hafi 40000 by'amanyarwanda ku muntu.

Chris Brown

Chris Brown ageze i Mombasa, uwa kabari uvuye iburyo ni umugore uvuga ko yamenewe telefoni

Chris Brown kandi ngo yageze muri Kenya atwawe n'indege ye bwite ku isaha ya 11:30 ku isaha ya Kenya ahita ajyanwa muri Hotel English Point Marina arinzwe cyane n'abasore b'bigango bo muri iki gihugu ndetse n'abe bwite yizaniye akaba yasanze muri iyi Hotel umuririmbyi Wizkid ukomoka muri Nigeria we wari wahageze ku munsi wejo bakaba bagomba gufanya muri iki gitaramo. Abandi bazagaragara muri iki gitaramo harimo Ali Kiba ukomoka muri Tanzaniya, ndetse na Navio umuraperi ukomoka muri Uganda.

Source: www.nation.co.ke

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Land Djibril Ndayikenguruts

2 months ago
nubwo wab ur igihangange mumukin runaka,ur umustar ukomey ark ugomb kubahana ukerekan ikinyabufura,yakoz ikosha kumen 4ne yumufanawe arb yisubreh


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.