Yanga arashinjwa guteza igihombo gikabije muri Film nyarwanda

    • Impamvu ebyiri ziza ku isonga mu kwica nkana film nyarwanda
    • Samusuri yagaragaje akari mu irori
Yanga arashinjwa guteza igihombo gikabije  muri Film nyarwanda
2 months ago
Views: 760

Mu Rwanda hose mu du Santeri duhuriramo abantu benshi n'ahandi hose hateranira abantu uhasanga abantu biganjemo urubyiruko bagenda bahetse udukapu mu mugongo banafite umurundo wama Cd aho baba bacuruza amafilime yiganjemo ayabanyarwanda aho filime iba igura 1000frw rimwe na rimwe wayigura wayigeza mu rugo ikagaragara nabi bitewe n'uburyo yabitswe nabi n'umucuruzi

Twegereye umukinnyi wa Filime Nyarwanda Samusure Sam uzwi mu mafilime atandukanye kur'ubu uri gukina muri Filime y'Uruhererekana yitwa Seburikoko inyura kuri Televiziyo Rwanda

Adutangariza impamvu filime Nyarwanda ihendutse ugereranyije nizo mu bindi bihugu

Samusure:Tukimara gukora filime yitwa Ntawumenya ahobwira ageze na Haranira Kubaho zigakundwa byatumye abantu binjira mu gukina filime

ari benshi kandi noneho ubumenyi buke bari bagifite kubijyanye n'uburyo filime ikorwamo byatumye filime ishyirwa ku 1000frw kuko niyo yarihwanye nayo muri cyo gihe byaragoranye rero kuyisubiza ku giciro ikwiriye mu gihe bamwe mu bazikora bari bamaze kugira ireme muri filime

mrw

Amakuru yatanzwe na Samusure

Kuki filime Nyarwanda igura 1000frw?Aho s'impamvu ya Qualities yayo?

Samusure:Nyine wagirango byabaye ihame ko igomba kugura 1000frw kandi ugereranyije nibyo itangwaho ayo mafaranga ni make cyane filime ikindi filime zo hanze hano iwacu kuri DVD bashyiraho 4 zikagurwa 1000frw cyangwa munsi yayo hakubitiraho na filime zisobanuye mu Kinyarwanda

Kuki wumva ko filime zisobanuye zahagarikwa ngo izanyu zikunde zirebwe?Ese abatazireba ubu waba uz'impamvu ibibatera?

Samusure:Nabikubwiye ziriya filime ziratubangamira cyane ikindi uburyo babikoramo ntibyemewe n'amategeko naho abatazireba nuko bahabwa izi zisobanuye kandi zirahendutse cyane.

N'iki mukora kugira ngo Filime Nyarwanda igire ireme?

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

ruhumuriza

1 month ago
Burya erega akeza karigura nigute abategura bakanakina filime nyarwanda batagira impinduka mubyo bakora koko ibaze kumara imyaka 12 umuntu akireba filime yakinywe ntumwnye aho itangirira naho ieangirira niba muahaka gukundwa mwite kukazi kanyu
64x64

Eric

1 month ago
muzabura intama mubure nibyuma niba kudatera imbere kwanyu mubigereka kubandi! young yarakoze cyane kdi biramutunze kdi byamugize uwariwe kurubu.mukore mushakire ikibazo murimwe kuruta kubyihunza mubigereka kubandi,kdi si young gusa kko hari nadandi basobanura
64x64

xyzd

1 month ago
hhhhhh samusure wee wishakira inyonga mungona niba young arumusobanuzi ntago ari umukinnyi wa filme iyo n'impamvu idafatika bagenxi bange baguhaye ingero xifatika kuko ntubwo yarekera guxobanura twanakwisobanurira kandi ixoxanyu ntixikundwe rwose shakira ahandi samusure
64x64

nyakayonga ka musare

2 months ago
Samusure rwose jya umenya gusaza utanduranije cyane. Younger asobanura film banyirazo ntawamureze. Namwe niba mushaka ko ibyanyu tubikunda muzabikore mwigereranya nizo younger asobanura. Ndumva wowe ubaye nka president wurwanda usibye ko ntacyeka ko uzamuba wasaba UN ngo ihagarike abanyamerika gukora ngo uzabanze ubashyikire mu bukungu. Reka nguhe urugero: urebye nka film yamamaye muri za 80 yitwa terminator ya schwazineger ukongeraho kuba yasobanuwe mu kinyarwanda kuburyo natwe tutize indimi zamahanga tuyumva ntaho ihuriye na za theatre televisee zanyu na ba sekaganda. Mbagiriye inama aho gushaka guhagarika younger mwahagarika wollywood film makers and actors. Kuko mutashobora kuyihagarika rero ubwo mwasizoye ko murashaka gukagarika Nkusi Thomas. Muhindure umuvuno naho ubundi muzahomba mutamaze Kabiri. Erega no muri Nigeria bafite film industry ikomeye muri Africa bagira nizisobanuye. If you don't face the opponent you definitely loose the battle.
64x64

uwineza lisa

2 months ago
ariko abakinnyi ba teatre zo murwanda mwabaye mute?kuki mushakira ibibazo aho bitari nimukine ibintu bizima mureke kwitwaza young.mumenye ko niyo atasobanura ntibyatuma tureba ibyo mukina mugihe bidafatika.
64x64

Jones

2 months ago
Iryo n'ishyari ufitiye Young, turi mu kinyejana cya 21 aho buri muntu agomba gukora cyane akiyuha icyuya ashaka icyamubeshaho, kuvuga ngo udusobanuye ducike kugirango ukunde ugurishe ibihangano byawe ibyo n'ishyari ritarimo ubwenge, ngaho ibaze nka Dream boys ivuze ngo urban boys bayice kuririmba kugirango batware Guma guma? Icyo ugomba kumenya nuko Young asobanura ibihangano bidafinye isano na gaato n'ibihangano by'iwacu, Young asobanura film zo hanze ziganjemo action, horror, thriller, na Policier mu gihe mwe mukina ama Theatres agifite byinshi byo gukossorwa kugirango byibura abe yapfa kwegera izo young asobanura byibura na 20%. Young mufashe hasi kuko na bene ziriya film asobanura ntibaatanga ikirego kdi ntibazigera banagitanga kuko nyuma gusa y'icyumweru film isohotse baba bagaruje ayabo, nta mwanya bafite wo kwiruka inyuma ya Young ahubwo mwe nimukore cyane muzamure ibihangano byanyu, abantu bazabikunda babyibwirije aho kubiduhatira ku ngufu tutabishaka.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.