Bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru, hatanzwe ikarita y’icyatsi kibisi

    • Hagiye kujya hakoreshwa amakarita atatu mu mupira w'amaguru
    • Christian Galano yabaye umukinnyi wa mbere wahawe ikarita y'icyatsi mu mupira w'amaguru
Bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru, hatanzwe ikarita y’icyatsi kibisi
1 month ago
Views: 2012

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 9 Ukwakira 2016, ni bwo iyo karita yahawe umukinnyi bwa mbere haba mu gihugu cy’u Butaliyani ndetse no ku isi muri rusange. Umukinnyi w’ikipe ya VICENZA witwa Christian Galano ni we wakoze amateka yo guhabwa ikarita ya mbere y’icyatsi kibisi mu mupira w’amaguru. Ibi byabaye ubwo Galano yateraga umupira ashaka ko ugana mu izamu ariko ntumukundire ukigira hanze nta muntu uwukozeho, maze umusifuzi agasifura ko hagomba guterwa koloneli.

Umukinnyi Galano wari ubonye amahirwe yo gutuma ikipe ye igumana umupira yabwiye umusifuzi ko ibyo asifuye atari byo, ko nta mukinnyi w’ikipe bakinaga wigeze akora ku mupira. Umusifuzi byaramutunguye ni ko kumugira umukinnyi w’amateka amuha ikarita y’icyatsi ari nawe wa mbere uhawe iyo karita.

PNG - 523.7 kb

Umuyobozi w’icyiciro cyakabiri cy’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Butaliyani witwa Andrea Abodi, yatangaje ko ari igikorwa cyiza batekerejeho kugarura isura nziza muri icyo cyiciro cyamunzwe na ruswa dore ko amakipe agikinamo bivugwa ko akunze kugurisha imikino kubera ubukene, cyane cyane ko amakipe akina muri icyo cyiciro akennye cyane ku buryo no kubona amafaranga ahemba abakinnyi biba ari ingorabahizi. Andrea Abodi yatangaje ko iyo karita izajya ihabwa umukinnyi wagaraje igikorwa cy’indashyikirwa.

Source: ukwezi

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll