Nyuma y’imyaka 6 The Ben agarutse  ku ivuko

    • The Ben azataramira  abanyarwanda  k’Ubunani
    • East African Party izanye The Ben mu Rwanda
Nyuma y’imyaka 6 The Ben agarutse  ku ivuko
1 month ago
Views: 1335

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro. Mu myaka amaze mu mahanga yagiye ategura gahunda zo kugaruka i Kigali ntizikunde kubera inzitizi zitandukanye zirimo amasomo n’ibikorwa yashakaga kurangiza mbere yo kugaruka.

Mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba mu gitaramo cya East African Party kiba buri mwaka mu Rwanda, The Ben ni we muhanzi mukuru abateguye igitaramo batumiye. Iki gitaramo kizaba kuwa 1 Mutarama 2017.

Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters yateguye iki gitaramo yavuze ko ibiganiro hagati ya kompanyi ye na The Ben byamaze kunozwa ndetse ko hasigaye kwemeza burundu niba azaza.

Mu mvugo itemeza ariko itanahakana, Mushyoma Joseph yagize ati “Ibiganiro byarabaye, navuganye na we, navuga ko igisigaye ari ukurangiza ibintu byose bikajya ku murongo hanyuma ku itariki ya 1 Ugushyingo nkazahamagara abanyamakuru nkababwira neza uko bimeze.”

mwrt

Mushyoma Joseph yavuze ko akirangiza ibiganiro n’abandi bahanzi ateganya kuzakoresha muri iki gitaramo gusa bo yanze kugira byinshi abavugaho ingingo zose zitaranozwa.

Yavuze ko mu cyerekezo kigari afite mu gutegura ibitaramo ngo ni ugukomeza kuzana abahanzi bakunzwe mu gihugu mu buryo bw’inkurikirane hagamijwe gukomeza guhindura Kigali igicumbi cy’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Mu myaka The Ben amaze hanze yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Am In Love, Ntacyadutanya, Ko Nahindutse n’izindi nyinshi. Muri iki gihe afite indirimbo igezweho mu Rwanda yise ‘Habibi’.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: The Ben





Ibitekerezo
64x64

Aime Saf B

1 month ago
Its long time never tosee in KGL!!! Ohhhhhh welcome!!!! gsa tugutegerezanyije amatsiko menshi kdi turakwishimiye kbsa!!!!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.