Charly na Nina  baritegura kumurika Album yabo yambere

    • Muyoboke Alex yashyize ahagaragara impamvu Charly na Nina batakoranye indirimbo na Ali Kiba
    • Charly na Nina bagiye kwigaragaza
Charly na Nina  baritegura kumurika Album yabo yambere
1 month ago
Views: 455

Muyoboke Alex, umujyanama (manager) w’aba bahanzi avuga ko iyi ndirimbo “Indoro” yakunzwe cyane, ndetse ikanasubirwamo n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ bo mu Burundi n’abacuranga imyirongi (Saxophonist) ku buryo kuyisubiranamo na Ali Kiba byari gutuma irushaho kugera kure cyane.

Gusa asobanura ko bafite akazi kanini ko gutegura Album kabasaba gusohora izindi ndirimbo nshya nyinshi. Muyoboke yagize ati “nibyo iyo ndirimbo abantu benshi barayidusabye ari benshi, kandi twari twemeranyijwe na Ali Kiba ko twagombaga kuyisubiranamo ariko twararebye dusanga hari akazi kenshi kandi dufite.”

Muyoboke akomeza agira ati “iyo ndirimbo ishobora kuzaza nk’inyongezo kuri Album, kuko turi gutegura Album ku buryo twasanze kubanza gusubiramo ‘Indoro’ atari byo twagomba guhita tubanza gushyiramo ingufu cyane.”

Charly na Nina bavuga ko iyi Album yabo izaba igizwe n’indirimbo 10 ziriho indirimbo Bye Bye, Agatege, Indoro n’izindi nshya.

Indirimbo nshya aba bahanzi bahereyeho nka Ngwino, Mwenyura, Turambarana zo ntizizagaragarara kuri iyi Album ahubwo zizasimbuzwa izindi nshya 7, ku buryo bavuga ko biri mu bituma bumva ko bagomba gukora cyane kugira ngo nazo bazisohore.

Muyoboke asobanura ko iyi Album igomba kujya hanze mu ntangiriro za 2017.

Nyuma y’indirimbo, Agatege, aba bahanzi barateganya gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Face 2Face’ bakoreye muri Uganda.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

genda

1 month ago
Va bene!
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll