Indirimbo nshya ya Social Mula - Amahitamo - yatumye benshi bifuza kujya mu rukundo: Yumve

    • Social Mula aherutse gushyira hanze indirimbo y'urukundo yatumye benshi bifuza guhita bashaka kugira abakunzi
    • Indirimbo Amahitamo ya Social Mula ngo ituma benshi batwarwa ndetse bagatekereza abakunzi babo
Indirimbo nshya ya Social Mula - Amahitamo - yatumye benshi bifuza kujya mu rukundo: Yumve
1 month ago
Views: 1864

Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bigera kuri bibiri kuri youtube.com ikaba imaze kumvwa n'abasaga ibihumbi 20. Amahitamo ni indirimbo ya Social Mula ije ikurikira indi yise Ku ndunduro nayo y'urukundo ikaba yarakunzwe n'abatari bake.

Uyu muhanzi akaba arimo kugaragaza gukora cyane muri iyi minsi ari nako arushaho kugenda yigarurira abakunzi cyane cyane abakunda indirimbo z'urukundo. Social Mula atanga indahiro muri iyi ndirimbo aho agira ati: "Icyababaza umutima wawe nta kabuza cyafuja uwanjye, ku bw'imbuto wateranye impuhwe n'urukundo nzayitera guhora itoshye, ni wowe mbarutso y'umugisha nifuje mu bwana bwanjye uri amahitamo yanjye, kukwizeza ibinezaneza si ukuryarya ubwenge bwawe ni wowe ubintera, Nzaba mpemutse nintatira aya magambo, nzaba ndi ikigwari mu rukundo, kutazaba umuhemu w'umutima wankunze ayo ni yo mahitamo yanjye...."

Umva indirimbo "Amahitamo" hano

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll