Umuhanzi nyarwanda Meddy na Sauti Sol batangiye imishinga mishya

    • Bidatinze Meddy arashyira ahagaragara indimbo yakoranye na Sauti Sol
    • Meddy agiye gukorana indirimbo na Sauti Sol yo muri Kenya
Umuhanzi nyarwanda Meddy na Sauti Sol batangiye imishinga mishya
1 month ago
Views: 480

Mu gutanga ibyo bihembo akaba ari naho yahuriye n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryanahawe igihembo cy’itsinda rikunzwe muri Afurika kurusha andi.

Amakuru yemeza ko  bahise bafata gahunda yo gukora indirimbo ndetse kubera ko iryo tsinda rinafite ibitaramo bitandukanye rizakora muri Amerika rikazagaruka muri Kenya n’amashusho yayo bayikoze.

Iyi ikaba ari imwe mu nkuru yashimishije benshi mu bakurikirana umuziki w’u Rwanda cyane cyane abakurikirana Meddy.

Kuko bavuga ko ariyo ntangiriro yo kumenyekana ku isi iyo utangiye guhamagarwa mu bantu batanga ibihembo bikomeye muri Afurika unari mu marushanwa amwe n’amwe akomeye.

Uyu muhanzi ari mu marushanwa ya MTV Awards mu cyiciro cya’ Listener’s choice’, aho ahanganye n’ibindi bihangange ku rwego rwa Afurika.

Mu bo bahanganye harimo Adiouza (wa Senegal) Bebe Cool (wa Uganda) Burna Boy na Kiss Daniel (bo muri Nigeria) Den G (wa Liberia) EL (wo muri Ghana) Jah Prayzah (wo muri Zimbabwe) Jay Rox (wo muri Zambia) Kansoul (wa Kenya).

Hakaza Lij Michael (wa Ethiopia) LXG (wa Sierra Leone) Messias Marioca (wa Mozambique) Prince Kaybee (wo muri Afurika y’Epfo) Reda Taliani (wa Algeria) Saad Lamjarred (wa Morocco) Sabri Mosbah (wa Tunisia) Sidiki Diabate (wa Mali) Tamer Hosny (wo mu Misiri) The Dogg (wa Namibia) n’itsinda rya Yamoto Band (rya Tanzania).

Icyo gitaramo yatumiwemo gutanga ibihembo, byari ku nshuro ya gatatu ibyo bihembo bitangiye gutangwa. Uwo muhango ukaba warabaye tariki ya  15 Ukwakira 2016 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.