Aline Gahongayire ngo igihe ntikiragera ngo asabe Imana undi mugabo

    • Aline Gahongayire yaba agifite ibikomere byo komora mbere yo gutekereza kongera gushaka
    • Umuhanzi Aline Gahongayire avuga ko nta cyamuca intege na kimwe ngo areke gukorera Imana
    • Aline Gahongayire ategereje ko igihe kigera agasaba Imana undi mugabo
Aline Gahongayire ngo igihe ntikiragera ngo asabe Imana undi mugabo
1 month ago
Views: 1283

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yavuze ko kugeza ubu atarageza ku Mana icyifuzo ngo imishumbushe undi mugabo mu gihe Gahima Gaby bari barashakanye batandukanye. Ibi yarabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2016, ubwo hatangazwa abazahatanira ibihembo bya Groove Awards 2016.

Aganira n'umunyamakuru yagize ati: “Ntabwo bizambuza gukorera Imana, nabana n’umugabo, twatandukana, nabyara ntabyara nagira gute, umugisha mfite ni Imana”.

Aline avuga ko kuva yatandukana n’umugabo yagize ibikomere byinshi ku buryo ataratangira gutekereza undi mugabo kuko hari ibisebe bigikandwa. Ibyo yabivuze muri aya magambo: “Ntabwo icyo gihe cyari cyagera kuko burya hari ibisebe biba bigikeneye gukandwa ariko igihe kizagera”.

Aline Gahongayire yabyaranye na Gahima umwana ariko aza kwitaba Imana akaba yaravuze ko urupfu rw’umwana we w’imfura ruri mu bintu byamubabaje muri iyi si ya rurema.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

kassaa

1 month ago
Gahongayire uri feke gusa . uteye nabi gusa


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.