Allioni mu gahinda nyuma yo kwibwa izina ry'indirimbo ye na Pastor P

    • Pastor P yatanze izina Habibi ryari iry'indirimbo ya Allioni ariha The Ben
    • Allioni yemeza ko Pastor P yamutangiye izina ry'indirimbo kandi abizi anabishaka
    • Allioni arashinja Pastor P kumugambanira akamutangira izina
    • Igihombo Allioni Buzindu yatewe na Pastor P ndetse na The Ben bamwibiye izina ry'indirimbo Habibi
Allioni mu gahinda nyuma yo kwibwa izina ry'indirimbo ye na Pastor P
1 month ago
Views: 1006

Allioni Buzindu avuga ko indirimbo Amahirwe yayitangiye mu kwezi kwa Kamena 2015 ayikorana na Pastor P. Gusa iyi ndirimbo ngo Pastor P yaje kuyigumana kugeza muri uyu mwaka aho Allioni yashatse kuyishyira hanze ubwo yavaga muri PGGSS ariko agasanga Pastor P atari mu Rwanda.

Mu gutegereza Pastor P yaje kwisanga izina ry'indirimbo ye ryahawe iya The Ben nawe wakorewe iyi ndirimbo na Pastor P. Nyuma y'ibiganiro Allioni yemeza kandi ko yemeye guharira The Ben izina Habibi cyane ko indirimbo ye yari yamaze kugera hanze ikindi ngo yabitewe no kubaha The Ben.

The Ben uvugwaho gufatanya na Pastor P bakiba izina Habibi ry'Allioni

The Ben uvugwaho gufatanya na Pastor P bakiba izina Habibi ry'Allioni

Pastor P uhakana ibi bivugwa na Allioni avuga ko The Ben ari we wizaniye iri zina maze nawe ngo agasanga nta mpamvu yo kubitindaho cyane kuko ngo iya Allioni yo yitwaga Amahirwe.

Pastor P

Pator P ushinjwa ubugambanyi na Allioni Buzindu mu kumutwarira izina

Allioni asoza avuga ko icyemeza ko iri zina ari irye ngo ubusanzwe Habibi bivuga Cheri ariko ngo we uko abizi umukobwa ni we wita umuhungu Habibi mu gihe umuhungu we yita umukobwa Habiti aho kumwita Habibi nk'uko The Ben yabikoze.

Kanda hano wumve Amahirwe ya Allioni

Kanda hano wumve Habibi ya The Ben

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Gentos

1 month ago
niba koko umukobwa ariwe wita umuhungu Habibi birumvikana ko iryo zina ryaba ryaratanzwe bakanabikora batabyumva
64x64

Bolingo

1 month ago
Biramutse ari ukuli byaba bibabaje kand ari ubunyamwuga buke kuri Pastor P


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.