Amerika: Umugore wa Donald Trump yatwerereye amakosa y'umugabo we Hillary Clinton bahanganye mu matora y'umukuru w'iki gihugu

    • Melania Trump yiviguruje avuga ko umugabo we abeshyerwa kugirango atsindwe mu matora
    • Melania yibasiye Hillary Clinton amushinja kugambanira umugabo we Trump akamubeshyera ibyo atakoze kugirango akunde atsindwe amatora
    • Amagambo byavuzwe ko ari aya Donald Trump yaba ari amahimbano
    • Donald Trump yaragambaniwe
Amerika: Umugore wa Donald Trump yatwerereye amakosa y'umugabo we Hillary Clinton bahanganye mu matora y'umukuru w'iki gihugu
1 month ago
Views: 497

Nyuma yo kuvuga ko ibyo umugabo we yavuze bitamuhesha icyubahiro ndetse ko atiyumvisha uburyo umugabo we yakwifuza kuryamana n'abandi bagore, Melania Trump ubu yivuguruje maze yemeza ko umugabo we Trump arengana ndetse ko byose byapanzwe na Hillary Clinton ngo abashe kumutsinda mu matora.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi icumi ubwo hashyirwaga hanze video yerekana uyu mugabo avuga amagambo ndetse n'imyitwarire itaranyuze bamwe mu bari bamushyigikiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza ndetse bamwe bagahita batangaza ko bitandukanyije na we. Icyo gihe umugore we Melania Trump yari yagaragaje akababaro atewe na byo ndetse abwira umugabo we ko ibyo yavuze ku bagore bitamuhesha icyubahiro ndetse ko atumva ukuntu ashaka kuryamana n'abandi bagore kandi babana.

Donald Trump wagiye ahangana bikomeye na Hillary Clinton

Donald Trump wagiye ahangana bikomeye na Hillary Clinton

Gusa Uyu mugore noneho yahinduye ururimi maze yemeza ko azi umugabo we neza ndetse ko yubaha abagore bityo akaba ibyamubayeho byose ari akagambane ka Hillary Clinton wifuza kumutsinda mu matora yo guhatanira kuba umukuru w'igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika arimbanyije. Yavuze kandi ko abagore ari bo bikurura ku mugabo we ndetse ko baba bashaka nimero ze za telefoni ariko we akazibima. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na CCN kuri uyu wa mbere.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll