Young Grace na musaza we biyemeje gukora muzika nk’umwuga ubatunze

    • King Pylosophe yiyemeje guhindura byinshi kuri muzika ya musaza we
    • Young Grace na musaza we barakataje muri muzika
Young Grace na musaza we biyemeje gukora muzika nk’umwuga ubatunze
1 month ago
Views: 430

ATAHAHE ni indirimbo irimo kubica bigacika hirya no hino mu Rwanda dore ko yatumye bamwe mu bakunzi ba Young Grace bongera kumva ijwi rye atarimo kuririmba injyana ya Hip Hop.

Iyi ndirimbo ariko nubwo benshi baziko ari iy'umuhanzikazi Young GRACE ubusanzwe yaririmbwe na Musaza we nawe ukora muzika ndetse akaba anatunganya amashusho y'indirimbo(video production) dore ko yagiye akora na zimwe mu ndirimbo za Mushiki we nka Hangover yakoranye na Bulldog ndetse n'izindi.Yagiye  kandi akorera abandi bahanzi ndetse akaba ari nawe urimo gukora amashusho y'iyi ndirimo irajya hanze vuba.

 Uyu musore watangiriye muzika ye mu karere ka Rubavu akaza kwimukira mu mujyi wa Kigali kubera impamvu z'amasomo ngo yishimiye cyane iyi ndirimbo ye yari imaze igihe kitari gito isohotse ariko ikaza gukundwa gusa aho yakorera muzika mu karere ka Rubavu ndetse na Karongi dore ko yakunze gusabwa nabantu batari bake ku ma radio yumvikanira muri utwo turere.

Kanda hano urebe indirimbo Atahahe bafatanyije

https://www.youtube.com/watch?v=FIssSWj4rNA

Iyi ndirimbo ikunzwe cyane n'abatari bake kubera uburyo yari ikozwemo bwa gakondo ikorwa na Phlosophe yari ifite umwimerere wo gukoresha ibyuma gakondo mu buryo bw'umwimerere nubwo mushiki we Young Grace yayisubiyemo akoreshe ibya kizungu ariko nabyo bicuranzwee mu muryo gakondo. IndirimboATAHAHE ya King Phylosophe kandi yari yarakorewe muri Studio uyu musore afatanyije na mushiki we ibarizwa mu karere ka Rubavu izwi ku izina rya Kitchen Music ari nayo King Pylosophe atunganyirizamo amashusho ku izina rya Kitchen Pictures. 

mue

King Philosophy ukomeje kwita kuri mushiki we

Uyu musore avuga ko impamvu iyi ndirimbo yasubiwemo yabisabwe na Mushiki we kuko yayikunze ndetse nawe ntiyazuyaza kuyimuha kuko yari aziko afite abakunzi batari bake ndetse ko yagombaga kugira icyo yongerera mu gushimisha abakundi buyu muhanzikazi ukomeje gusohora indirimbo nyinshi mu njyana nshya atamenyerewemo ya Hip Hop.

King Phylosophe warumaze igihe kini adashyira hanze indirimbo ubu guhera muri uku kwezi yagarutse muri Muzika dore ko bivugwa ko yari ahugijwe no kwita ku muryango we amaze amezi make yibarutse akamwita amazina ya Titan Lee.

Indirimbo yasubukuriyeho muzika ikaba iri mu rurimi rw'igifaransa ayita JE SUIS A TOI ndetse bamwe bakaba bemeza ko yaba yaragendeye ku njyana y'umuhanzi w'ikirangirire ufite amamuko mu Rwanda Stromae.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll