Byumvuhore arasesekara mu Rwanda vuba kwifatanya n’inshuti n’umuryango mu minsi mikuru

    • Byumvuhore arataramira abanyarwanda
    • Nyuma yo gufatanya na Cecile Kayirebwa bakaryohereza abakunzi be,Byumvuhore agarutse i Kigali
Byumvuhore arasesekara mu Rwanda vuba kwifatanya n’inshuti n’umuryango mu minsi mikuru
1 month ago
Views: 264

Igitaramo Byumvuhore azaririmbamo mu Mujyi wa Kigali cyiswe ‘Inkera y’umubano’, kizaba kuwa 30 Ukuboza 2016, cyateguwe na Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda.

Ruremire yaherukaga gutegura igitaramo gikomeye mu mpera za 2014, icyo gihe nabwo yaririmbanye na Byumvuhore, Cécile Kayirebwa na Beni Ngabo Kipeti. Baririmbiye mu bice bitandukanye by’igihugu mu bitaramo byahuruje abantu ibihumbi kuva ku bakibyiruka kugeza ku basheshe akanguhe.

Yateguye ikindi gitaramo kizaba kuwa 30 Ukuboza 2016, aho azafatanya na Byumvuhore Jean Baptiste usanzwe atuye mu Bubiligi, Masamba Intore, Ben Kipeti n’abandi baririmbyi bakomeye bataratangazwa.

Ruremire umaze iminsi azenguruka mu bitaramo muri Autriche na Australia yasoreje urugendo rwe mu Bubiligi aho yabonaniye na mugenzi we Byumvuhore banoza iby’igitaramo bazahuriramo.

Uyu muhanzi yemeza ko bemeranyije bidasubirwaho ko bazaririmbana ndetse ngo icy’uyu mwaka kizaba gifite imbaraga kurusha ibyabaye mu mwaka wa 2014.

myw

Byumvuhore

Yagize ati “Byumvuhore twamaze kwemeranya ko azaza kuko twabonaniye mu Bubiligi, hari n’abandi bahanzi bakomeye nkivugana na bo. Abari mu Rwanda bo navuga ko hafi ya bose twamaze kwanzura ko bazamfasha barimo Masamba Intore na Kipeti. Abasigaye nzagera igihe cyo kugaruka mu Rwanda twaramaze kubinoza neza.”

Yongeraho ati “Mu byo ahishiye Abanyarwanda ni uko iki gitaramo yagishyizemo ingufu, umudiho uzaba ari umudiho ku buryo abakunzi b’umuziki bazashira ipfa n’imbeho mu nda. Afite indirimbo nshya yifuza kuzaririmba bwa mbere nagera i Kigali, hari byinshi bishya afite abantu batarumva ku buryo muri icyo gitaramo bizaba bimeze neza.”

Byumvuhore afite indirimbo nshya nyinshi atarasohora azaririmba bwa mbere i Kigali

 Source:Igihe

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.