Umuco wo kwigana imyambarire y'abanyamahanga tubona ku bahanzikazi nyarwanda wowe uwuvugaho iki?

Umuco wo kwigana imyambarire y'abanyamahanga tubona ku bahanzikazi nyarwanda wowe uwuvugaho iki?
1 week ago
Views: 1735

Muri iki gihe usanga abahanzikazi b'abanyarwanda bagerageza kwambara nk'ibyamamare by'abanyamahanga nka Rihanna, Kim Kardashian n'abandi ibi bigatuma abantu bamwe batabyishimira bavuga ko ari uguta umuco n'ubwo usanga abandi babashyigikiye.

Dore imwe mu myambararire y'abo bahanzikazi:

Umuhanzikazi Asinah ni umwe mu bahanzi bari gutera imbere mu Rwanda mu gihe gito amaze muri muzika yo mu Rwanda. Gusa imyambarire ye ntiyagiye ivugwaho rumwe n'abamubona ndetse n'abafana be. Ubusanzwe Asinah ni umusiramukazi ubusanzwe iri dini rikaba ritemera imyambarire igaragaza ibice bimwe na bimwe by'umwari cyangwa umutegarugori nk'amatako.

Image result for asinah

Image result for asinah

Asinah usa nuwigiye imbere kuri iyi foto yambaye ikanzu y'umukara ibonerana ku buryo ubasha kubona umwenda yambariyeho imbere. Aha yari yitabiriye ibirori bya Industry Night. 

Image result for asinah

Image result for asinah

Iyi myambarire ya Asinah ntaho itaniye cyane n'iyu umuhanzikazi Rihanna wo muri Amerika. Dore nawe uko ajya yiyambarira iyo agiye mu birori:

Amafoto atangaje ya Rihanna

 

Umuhanzikazi Ody Paccy nawe ni nk'uko yari yiyambariye ubwo nawe yitabiraga ibi birori bya Industry Night.

oda paccy

 

Umuhanzikazi Young Grace na we ajya yambara imyenda ikavugisha abatari bake gusa abenshi banenga imyambarire ye.

Young GraceYoung Grace

Ni uku yari yiyambariye ubwo yitabiraga igitaramo cya Pool Party muri uyu mwaka wa 2016

Ese wowe urabivugaho iki? ibi byaba koko ari iterambere tugomba kwemera? Ese koko nta cyo bitwaye cyane ko aba baba ari ibyamamare abana bakiri bato bafatiraho urugero?

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

16 hours ago
Andika ubutumwa bwawe hano yeweeeeee babyita ngutera imber ark biragoy peeeee isi ingeze kure
64x64

Anonymous

1 day ago
Isi yashiz namw murabibon
64x64

Anonymous

1 week ago
babyita iterambere ariko ndabona bitoroshye kbs.ntibyagakwiye kwerekana uko uteye imbere yimbaga yabantu,afazari wakabikoze imbere yumukunzi wawe.bagabanye


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.