Ubahamya: Nahuye n'umukobwa duhuriye muri Taxi ariko ibyo yankoreye birenze ubwenge bw'umuntu

    • Rubyiruko muritondere gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mutazabaho mu gahinda kubera iraha ry'akanya gato
    • Narasambanye none ubu ndi mugahinda n'umubabaro nzapfana

Ndi umusore w'imyaka 25. Nahuye n'umukobwa utagira uko asa muri Taxi ubwo natahaga aho mba i Muhanga numva ndamukunze musaba ko twaba incuti gusa nyuma ubuzima bwanjye yabuhinduye amarira n'amaganya gusa.

Uyu mukobwa twahuriye muri Taxi ubwo navaga Kigali nerekeza Muhanga dore ko ari ho nari ntuye. Twagiye tuganira bisanzwe gusa tugiye kugera i Muhanga namwatse nimero mubwira ko nshaka kujya muvugisha kuko numvise ari umwana mwiza.

Nimero ye ya telefoni yarayimpaye nanjye muha iyanjye. Twangiye ubwo tukajya tuganira ndetse birashyuha numva ntangiye kumukunda. Naje kubimubwira nawe ambwira ko ari uko kuva ubwo dutangira gukundana ndetse no guhura kenshi. Yari umukobwa w'uburanga kandi uzi kuganira cyane. Mu by'ukuri numvaga narashubijwe kuba narabonye umukobwa mwiza kandi uzi kuganira yewe nabonaga anitonda.

Byageze aho musaba ko yaza kunsura aho nabaga maze arabyemera. Numvise nishimye bitarabaho ku buryo numvaga umunsi utazagera. Umunsi waje kugera maze araza. Yaje yambaye imyenda ishotorana cyane, agakanzu keza korohereye kandi gafashe ku mubiri ukuntu. Yari yisize ku buryo namubonye nkagirango mbonye malayika. Iby'abasore murabizi nibazaga niba ndi bubashe kwihangana cyangwa ndi bumubwire ko numva mushaka ariko nkibaza uko yabyakira nkumva igitima kiradishye. Namuhaye karibu ndamwakira tuganiraho akanya gato  gusa nkabona na we afite urugwiro rudasanzwe. Twaje kwegerana tuganira gake gake maze nawe ntiyandushya atangira kunkisha anyikubitishwa utugumi ubundi akansekera neza nkumva ndanyuzwe. Ku mutima nti ubanza biri bucemo. Ntababeshye sinzi uko byagenze nashidutse twaryamanye. Gusa icyo gihe numvaga nta kibazo kuko nakekaga ko nsinze igitego nyamara yari intangiriro y'agahinda n'umubabaro ndetse no kubaho nihebye.

Umukobwa byageze nimugoroba aranshimira ubundi ansezeraho arataha. Ubuzima bwakomeje nk'ibisanzwe ndetse akajya agaruka tukongera tukaryamana nyuma y'igihe nk'icya amezi 3 turyamana naje gutekereza kujya kwipimisha. N'ubwo ntamukekeragaho kuba yaba afite virusi itera Sida ariko najyaga ngira inkomanga nkibaza aramutse arwaye uko byagenda nkumva umutima ugiye mu mutwe. Naje gushaka  kumubwira ko twajya ariko bigeze aho ndabireka ndavuga nti reka njyeyo ngenyine ninsanga ndi muzima ni bwo nzamubwira. Nageze kwa muganga bamfata amaraso ibisubizo biza bigaragaza ko nanduye virus itera SIDA. Numvise ntaye umutwe numva nanze abakobwa bose aho bava bakagera. Naratashye ndaryama numva ndihebye ntangira ndetse kumwikuraho ku buryo yampamagaraga sinyifate yananyandikira simusubize. Yakomeje kumubaza impamvu ntamwitaba maze ngeze aho mubaza niba yarigeze yipimisha Sida. Nagirango mbone aho mpera mbimubwira. Icyantangaje kikanambabaza ni uko yambwiye ko yipimishije ndetse ko azi ko arwaye. Mubajije impamvu yanyanduje yambwiye ko na we atayivukanye ko ahubwo na we yayandujwe n'abagabo nka njye. Nahise numva ko yanyanduje abishaka ndetse ko byari umugambi we. Kugeza ubu sindabyakira gusa ndagerageza kubyiyumvisha no kugerageza kubibamo.

Umukobwa ubu twaratandukanye gusa ni ha handi kuko yamaze kunyaduza byararangiye. Kuri ubu nirirwa muvama umunsi twahuriyeho nkanibaza n'icyatumye duhura tukaganira nkumva ndiyanze.

Impamvu nanditse ibi ni ukugirango ngire inama abasore n'abagabo bagenzi banjye. Murage mwitondera abakobwa muhura nabo ndetse n'abo mugiraho gahunda yo gukundana nabo. Murashishoze kandi mwirinde imibonano idakingiye ndetse byaba byiza mwirinze ubusambanyi ahubwo mukore imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurushinga kandi nabwo mubanze mwipimishe virus itera Sida kuko iravuza ubuhuha kandi hari abayanduye bafite umugambi wo kuyanduza abandi nk'uburyo  kwihorera ku baba barayibateye. Ntimuzabe nka njye ndabasabye.

1 month ago
Views: 5460
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

abayo

2 weeks ago
waei umugambi w,imana . gusa wiyakire kd ufate imiti neza kd kugihe sibyo ikindi peee , uzage kubitaro ubabwire bazaguhuze numukobwa muhuje ibibazo , uzumva uguwe neza , kd uzirinde kuba wa kihorera imana irahari izagufasha
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*nukuri ihangane kd ukomere ujye ukunda kwegera Imana Wihane ku Mana niho uzashirira umubabaro nagahinda kd uzajye ufata nimiti humura Imana irakuzi izi byose kuri woe aho siho ubuzima bwae burangirira.
64x64

vava

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano* ihagane muvand kuko siho ubuzima buracyiriye
64x64

nicole

1 month ago
ihanga birashika nindwara nkiyindi
64x64

kassaa

1 month ago
Ndababaye ntakundi .Ihangane ubuzima ntabwo burangiye . wowe wimenye kandi wiyiteho cyand ko Sida ngo numuturanyi mwiza iyo witwaye neza. Pore broo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.