Nahemukiwe na Data umbyara none ubu nabuze uko nabigenza

Ndi umukobwa w'imyaka 25 sindashaka gusa numva naranazinutswe abagabo kuko ibyo data yankoreye byatumye nanga abagabo bose.

Ibyago byatangiye ubwo mama yitabaga Imana mu mwaka ushize wa 2015. Apfa twarababaye twese dusa n'abihebye. Gusa nyuma y'amezi nk'atatu twandiye gusa n'abagaruye agahenge tugerageza kubaho tutamufite yaba njye abavandimwe banjye ndetse na data.

Nyuma y'iki gihe data yatangiye kunyitaho cyane na njye nkibwira nti ubanza yarabonye uburyo urupfu rwa mama rwambabaje. Siniyumvishaga ko hari ikindi agamije. Byakomeje gutyo akajya angurira utuntu ubundi akaza akanganiriza cyane ku tuntu dutandukanye. Byageze aho arambwira ngo ntiyari azi ko azabyara umukobwa mwiza nka njye. Iki gihe nta kibazo nabibonagamo nyamara byari bimaze gufata indi ntera kuko yari atangiye kumbonamo umugore kuruta uko ambonamo umwana we.

Mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama 2016 ni bwo nabonye ishyano ntigeze mbona mu buzima bwanjye ubwo abavandimwe banjye babiri bari baraye kwa mama wacu nanjye ndi kumwe na papa gusa mu nzu. Papa umbyara yaratashye azana inzoga ya Primus maze ambwira ko turi busangire. Nta kibazo nari mfite kuko nari nsanzwe nsomaho gake. Naratetse turarya tumaze kurya tunywa ya nzoga, tuganiraho gato ubundi njya kuryama. Nkigera ku buriri Papa yahise aza ambwira ko turi buryamane. Ati: "Urabona igihe gishize nyoko yigendeye atari kinini?".

Nabanje kugirango arikinira ariko nza kubona akomeje. Nagerageje kumuhunga biba iby'ubusa andusha imbaraga antura ku buriri. Natekereje kuvuza induru nsanga naba nishyize ku karubanda ndetse ntasize umuryango wacu cyane cyane Data umbyara maze mbura icyo nkora uretse guceceka nkareka agakora ibyo akora. Yarabikoze arangije aryama aho nanjye mpita mva mu cyumba njya kurara muri Salon. Nararanye agahinda nibaza ibimbayeho ndarira bigeze aho amarira arashira. Mu gitondo kare negeranije utwangushye maze mpita nigira i Kigali ngira amahirwe kuko hari umukobwa w'iwacu wari usanzwe uhakora akazi ko mu rugo. Ni we nahamagaye mubwira ko nje gukorera amafaranga maze Imana iramfasha nsanga hari umumama wari wamurangishije umukozi ahita anjyana yo.

N'ubwo ndi i Kigali kugeza ubu ndacyafite ahahinda, sinzi amakuru y'iwacu sinzi uko abavandimwe banjye bameze yewe numva ntashaka no kongera kurebana mu maso na Papa. Nananiwe no kuba nabiganiriza undi muntu kuko ntinya ko byajya hanze papa agafungwa bene mama bakabaho nabi. Mu by'ukuri sinzi icyo nakora ikirenze kuri ibyo ni uko numva narazinutswe abagabo bose aho bava bakagera ku buryo numva ntanashaka umugabo. 

Ubu se nzamurege byatuma nshira aka gahinda? Bene mama se bo batungwa n'iki aramutse afunzwe?

Bavandimwe nimumfashe mungire inama y'icyo nakora ngo mve muri aka gahind an'umubabaro natewe n'umubyeyi wanjye.

1 month ago
Views: 1
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

6 days ago
Uza shake umuntu wizeye maze umutekerereze byoooose kugirango ako gahinda wumveko gashize hama,urusheho kwegera Imana dore niyo nyiri ihumure ryose kd na papa wawe ujye umwereka Imana
64x64

Anonymous

3 weeks ago
komeza kwihangana usengi imana izagufasha
64x64

Anonymous

3 weeks ago
uwomukobwa yarahuritsepe gusa namurege atiye kubindikuricyi kuko imana irabibonta izabafa abandibabeho kuko ntatamurega azajyizanabandi noneho batarajyeza nimyaka yubukure wowe urakuze tecyereza kuribarumuna bawe ntabajyirankawe uzabijyenzute kuzababara kurushaho yari kalimu kandindabakunda murakoze
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Niba Wasanz Udatwtse,kawuka Ariko Urafis So Wumujura.Yari Yabuz Igikecuru Ahenda?
64x64

Anonymous

3 weeks ago
ihangane,ibyo byararangiy gus, uwo mubyey akwiriye gusengerw.
64x64

Anonymous

1 month ago
muvandi ihangane kd ubabarire maze usubire mu rugo kuko ubu barumuna bawe nabo barahangayitse kd usabire umubyeyi wawe umwereke Imana naho kumurega waba ushyize umuryango wawe mukaga.
64x64

Anonymous

1 month ago
Ihangane mwana bibaho
64x64

Abbas niyo

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*Dada ndumva nkurushije kubabara ariko Nukumusengera ave muriyongeso mbi eka ave mucah cubusambanyi vtraiment pole kandi Inallaha maaswabilina
64x64

vava

1 month ago
ihangane ncuti ndumva warahuye n'ikibazo gikomeye sengera papa wawe areke kukubona nkumugore we yongere akubone nk'umwana we kandi wikomeza kumuhunga ahubwo mwegere umuganirize umubwire ko bidakwiye nk'umuntu w'umubyeyi gs uzabimubwire mu kinyabupfura birashoboka ko yabitewe ni inzoga!
64x64

nicole

1 month ago
yoooo ihangane iconokubgira nuko wobabarira warangiza ugacecekera mumutima ibzobzakubayeho ntibzotuma udashakwa ubzirengagize uzosubireyo ujegusura beneso iyo wabasize
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll