Ubuhamya: Nanze umusore unkunda nishinga uduhendabana none ndarira ayo kwarika

    • Nanze umuhungu unkunda nirukira uduhendabana
    • Urukundo nyarukundo ni rwo ruruta byose

Abakobwa dukunda kureba utuntu duto tukirengagiza iby'ingenzi ibi ni byo byambayeho ubwo nangaga umusore wankundaga by'ukuri nkasanga umbeshya kubera utuntu duto yankoreraga. Ubu ndabyicuza bitagifite igaruriro. Ubu buhamya bubabere isomo.

Nari mfite umusore dukundana akankunda cyane rwose nkabibona. Yambaga hafi muri byose nagira ikibazo ntatuze akamfasha kugeza birangiye. Nanjye naramukundaga rwose gusa nababazwaga n'uko atajyaga ambwira utugambo twiza nko kumbwira ko ankunda inshuro nyinshi, kunyita utuzina tw'abakundana nka cheri, chouchou n'ibindi nk'ibyo. Nabaga mbyifuza ariko we nta n'igitekerezo yabaga abifiteho kandi nanjye nkumva ntabimusaba.

Twaganiraga bisanzwe ku buzima bwacu tugatera igiparu tukishima ariko utwo tuntu tukabura nkumva ndababaye cyane nkibaza impamvu atabikora ariko simbone igisubizo kuko kunkunda byo yarankundaga.

Haje guhubuka umusore rero aza nk'iya Gatera maze atangira kuntereta akajya ambwira utugambo twiza ndetse atangira kujya ambwira ko ankunda kenshi ku munsi. Yanyandikira utu msg tw'urukundo mbese ntangira kumva nyuzwe pe cyane ko yabimbwiraga ntaranamwemerera urukundo. Ntibyamugoye kubona urukundo rwanjye kuko rwose wagirango yari anzi wese azi ibyo nkunda. Nahise ntangira kumwiyumvamo wa wundi wa mbere ntangira kumwibagirwa yewe numva sinakimushaka sinjye warose numva wa musore mushya ansaba urukundo. Numvise nsa nubonekewe nemera ntajuyaje dutangira gukundana ubwo wa wundi wa mbere ntangira kumwicaho gahoro gahoro nubwo byanze kugeza amenye ko narongowe.

Nsubiye inyuma gato haciyeho amezi atanu 5 wa musore mushya aba anteye inda maze numva birancanze gusa ndabimubwira numva nta kibazo afite ahita ambwira ko twazabana ariko tudakoze ubukwe kuko byari bitunguranye. Njye nta mahitamo nari mfite naremeye n'ubwo tutari twakamenyana neza numvaga tuzabana neza nta kibazo cyane ko numvaga mukunze cyane kubera ukuntu yanganirizaga akambwira n'utugambo nifuzaga kumva. Numvaga ari we mugabo n'ubundi nari ntegereje kubana rero byari kimwe mu byo nari niteguye.

Naragiye turabana rero ariko ngezeyo nibwo namenye neza uwo ari we ko ari ko ateye agenda atereta abakobwa bose ababwira nk'ibyo ambwira. Naje kumenya ko afite abandi bakobwa 2 yateye inda gutyo umwe bafitanye abana 2 undi umwe ubwo nanjye mba mbaye uwa 3. Ubu mfite ibibazo bikomeye amafaranga wapi aba yayajyanye muri abo bagore ni ukwirya nkimara kandi ikibabaje kurusha ibindi ni uko anca inyuma. Kwa kuganira neza n'utugambo twandaruye byarashize mbese ubu nabuze intama n'ibyuma nsigaye nicuza ibyo nakoze bitagifite igaruriro kandi sinzi niba nzongera kugira ubuzima bw'ibyishimo.

Ndagira inama abakobwa bagenzi banjye ko bajya bashishoza kandi ntibarebe akarimi keza kabareshya gusa ahubwo bakareba urukundo mbere y'ibindi byose kuko ururimi nta cyo rupfana n'umuntu. Abagifite amahirwe yo guhitamo murashishoze kandi mwirinde guhubuka.

1 month ago
Views: 3648
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*uzibuke gusaba imbabazi uwo wambere kuko waramuhemukiye
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Icyo Ubibye Nicyo Usarura
64x64

Anonymous

3 weeks ago
kalimu mwisiniko bijyenda hamo ababeshya nabavujyisha ukuri gusa inama nakujyi kujyirango ujyire ubuzimpa bwiza bwiza nuzabyaragure ndacyeka udashaje wazantasha undimugabo Mandi jya umenya uko umutwara urumvakwakoreraho atazakwanduza ibirwara ukiheba noneho ukaba urapfu ye ukisijyirA akanta kakarerwa ntamukase murakoze
64x64

Anonymous

1 month ago
Ihangane birabaje.
64x64

Daniel

1 month ago
Ku isi ni ko bijyenda ngo wanga umunani ugatora arindwi. Gusa nundi byamubaho ariko ni byiza gushishoza. Urakoze ku mpanuro uhaye bagenzi bawe
64x64

Fanny

1 month ago
Nubundi ngo usiga ugusanga ugasanga ugusiga. Ihangane inzira ntibwira umugenzi. Icara hasi wirere umwana kandi nubona uwo mugabo akunaniye burundu uzashake ubuzima bwawe wenyine n'umwana wawe nugira amahirwe uzabona uguhoza amarira
64x64

Martin

1 month ago
Ihangane mama abandi bakobwa bumvireho kuko bajya babikora cyane


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.