Yampaye rimwe mpita mbizinukwa. Mungire inama

    • Naryamanye n'umukobwa rimwe none numva narazinutswe imibonano
    • Nsigaye numva narahuzwe imibonano mpuzabitsina

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo cye kugirango abasomyi b'uru rubuga bamugire inama. Ikibazo cye giteye gitya:

Maze imyaka 3 nkundana n'umukobwa. Ndamukunda rwose. Kuva twakundana nabaga nifuza kuryamana nawe, ndetse nkumva mfite amatsiko menshi dore ko nari ntarabikora. Mu mezi 3 ashize naje kumusaba ko twabikora kuko numvaga ntashobora gukomeza kwihangana abanza kwanga ariko ndamuhendahenda ageze aho aremera. Twarabikoze ariko ntababashye nta kintu numvise ndetse kuva uwo munsi nahise numva mbizinutswe burundu ku buryo ntongeye kugira icyo mbimubwiraho. Ubu niyo ansuye mba numva ntanamwegera rwose ku buryo nawe asigaye abibona akambaza icyo nababaye nkabura icyo mvuga kuko mba numva ntamubwira ko namuhuzwe uretse ko nta n'undi mukobwa mba numva mfitiye amashyushyu nka mbere. Ikibazo mfite rero ndibaza niba atari uburwayi bikanyobera. Ese iyo umuntu abikoze bwa mbere ni ko bimera. Mumbabarire mumbwire kuko ndahangayitse.

Wowe usomye iyi nkuru gerageza ugire inama uyu muvandimwe y'icyo yakora uraba umufashije cyane.

4 weeks ago
Views: 3858
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Akeshi abasirebeshi bajyabazinukwa abakobwa bakundaga ariko kubantanundiyifuza ndumva aruburwayi inamanamugira nagekwamugaga kd ntamwerekoko yamuzinutswe kuko byamubbaza akomeze amwiteho
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Gerageza Wiyumvishe Ko Ukwiy Kumuha Agaciro Maze Wongere Ubikore Rimwe Ndazi Uzanezerwa Kandi Ubishizemwo Urukundo N'agaciro.
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*Je nibazagako kuba yabikoze aribwo bwambere atarivyo vyatuma abizinukwa ahubwo nanyarukire kwa Muganga kuk ico nikibazo hoho nanje mubaze yoba yarangije kangahe nukuvuga coup zingahe???


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.