Nafashe umugabo wanjye anca inyuma ndamubabarira gusa numva nsa n'uwamuzinutswe. Mungire inama

Umukunzi wacu yaratwandikiye maze atugezaho ikibazo kimuhangayikishije mu rugo rwe. Icyo kibazo kikaba giteye gutya:

Ndubatse njye n'umugabo wanjye dufitenye abana 2. Hashize amezi atatu mfashe umugabo wanjye anca inyuma. Yansabye imbabaza ndamubabarira gusa ikimpangayikishije ni uko nsigaye numva ntakimwiyumvamo cyane cyane ku bijyanye no gutera akabariro kuko nsigaye numva rwose ntashaka kuba naryamana na we. Mu by'ukuri sinshaka gusenya gusa nanone nibaza icyo nzakora ngo twongere tubane nka mbere mwizeye kandi mwishimiye kuko ubu rwose byose byarashize kandi mba nshaka ko nakongera nkamwiyumvamo nka mbere. Ikimpangayikishije rero ni uko azabona ko ntakimwishimira nka mbere maze bigatuma dushwana cyangwa akabona impamvu noneho yo kunca inyuma. Nkeneye inama zanyu murakoze.

Ese wowe uyu mubyeyi wamugira iyihe nama? Jya ahandikirwa ibitekerezo maze umugire inama

1 week ago
Views: 1506
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.