Twakundanye dukennye dusangira akabisi n'agahiye ariko aho dutangiriye kubona amikoro twarashwanye ntakinyikoza. Mungire inama

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo giteye gutya:

Muraho bakunzi b'urubuga umusare.net. Njya mbona mugira abantu inama kandi rwose ni igikorwa kiza kuko hari abantu tuba dufite ibibazo bituremereye ku buryo umuntu aba yenda gusara. Iyo umuntu rero abonye umugira inama cyangwa umuhumuriza biramufasha cyane. Ni muri urwo rwego nanjye nje kuri uru rubuga ngo mbasangize ikibazo cyanjye mungire inama. Ikibazo cyanjye kikaba giteye gitya: Ndi umumama w'abana 3 nkaba nubatse mfite umugabo tumaranye imyaka 6. Mu by'ukuri umugabo wanjye twabanye dukennye kubaho ari ku ihangi kuko nta kazi gafatika yari afite kandi nanjye byari uko gusa muri ubwo bukene tugakundana agatera ibiraka nanjye nkajya gukarata mu masoko tugahuriza hamwe tukabaho. Byakomeje gutyo kugeza mu ntangiro z'uyu mwaka aho yaje kubona akazi kamuhemba neza. Icyo gihe akabona naribwiraga nti turashubijwe cyane ko burya iyo umuntu ari mu bibazo asenga cyane nabifataga nk'igisubizo cy'amasengesho yacu. Gusa aka kazi n'ibyako nabyishimyemo igihe gito cyane kuko nyuma y'amezi atatu agatangiye yatangiye kwadukana imico n'ubwo bigitangira nabanje kugirango ni umunaniro w'akazi gusa bikaza kurangira mbonye ko ari uburyo bwo kunyihunza no kudashaka kumvugisha nka mbere. Byaje kugera aho atangira kujya ararirana atanambwiye impamvu atari butahe none kugeza ubu nsa n'aho ntakimugira rwose kuko aza rimwe na rimwe na bwo yaza akaza yiyenza akankubita mbese rwasanyutse pe. Nagerageje kumubaza ikibimutera aho kunsubiza akenda kuncamo kabiri ngeze aho ndarekera. Ubu nsigaye nibaza niba nzamuhunga nkigendera gusa nk'ibaza uko abana banjye bazabaho nabyo bikanyobera ubu narashobowe rwose nayobewe icyo nakora ni ukurira gusa narambirwa nkayahora. Ubu nsigaye nsenga ngo byibura Imana imwambure ako kazi wenda ahari yasubiza ubwenge ku murongo. None rero bavandimwe niba hari uwanyungura igitekerezo cy'uko nabigeze yaba ankoreye cyane. Imana ibahe umugisha.

1 week ago
Views: 1928
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

6 days ago
Icyambere mubuzima nukutumva ko ntagaruriro yibintu,ujye ukomeza umwereke urukundo muri izo nshuro nke ataha niba atashye wigire mwiza aho muba uhatunganye neza umutekere ibiryo uziko akunda umuganirize utuje ,ujye umwibutsa nkurukundo mwagiranaga mbere niba hari udufoto utumwereke,hamwe N'Imana bizakunda
64x64

Anonymous

1 week ago
Komeza Usenge, Imana Izaguhitiramo,ikigukwiriye,
64x64

Anonymous

1 week ago
Komeza Usenge, Imana Izaguhitiramo,ikigukwiriye,


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.