Nanjye nkunda kwikinisha gusa iyo mbonanye n'umukobwa mpita ndangiza....Dore inama

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo cy'uko yikinisha cyane. Ikibazo cye giteye gitya:

"Mwiriwe nange nkunda kwikinisha kenshi kumunsi ariko iyo mbonanye numukobwa mpita ndangiza vuba none nakoriki ngonge ntinda kurangiza mumfashe kbs!"

Nshuti yacu nkuko twabyanditse mu nkuru zacu kwikinisha byibasiye urubyiruko rwinshi muri iki gihe kandi bigira ingaruka mbi zitandukanye ku mubiri w'ubikora ndetse n'imibanire ye n'umukunzi we. Ni yo mpamvu ari byiza ko ababikora bose babireka kandi birashoboka.

Inama ya mbere twaguha rero ni uko wareka kwikinisha burundu. Bizagusaba igihe kugirango ugaruke ku murongo wo kuba wakora imibonano mpuzabitsina nturangize vuba ndetse n'imyitozo yo kumva ko ikiba kigambiriwe mu gikorwa cyo gutara akabariro ataba ari ukurangiza gusa ko ahubwo ari ugushimisha umukunzi wawe mbere na mbere kandi ko ibi bisaba gufata umwanya wose ukenewe kugirango nawe agere kuri ibyo byishimo. Gusa ibi birashoboka.

Benshi usanga bavuga ko bikinisha kandi ko kubireka byabananiye gusa twibuke ko bavuga ngo: "Ushatse arashobora" na we n'ubishaka uzabishobora.

Dore bimwe mu byagufasha kubicikaho burundu

Kugira ngo ureke kwikinisha ni ukubanza wowe ubwawe ukabifatira ingamba ukumva ko ugiye kubireka ndetse ukikuramo ibyo kuvuga ngo byarakunaniye. Numara kumva ufite umukunzi cyangwa ko wifuza kuzubaka urugo rwawe rugakomera uzabishobora. Ugomba kureka kureba film z'urukozasoni, kwitegereza amafoto y'abakobwa bambaye ubusa ndetse no kwirinda gutekereza cyane ku mibonano mpuzabitsina mu minsi ya mbere.

Ugomba kwishyiramo wowe ubwaye ko gice cy'umubiri wawe kigomba kugukoraho ngo wumve ushatse imibonano mpuzabitsina nibishaka no kuza ujye ubirwanya.

Gerageza gusenga niba utabikoraga kandi wumve ko amasengesho yawe hari icyo amara ubundi wumve ko ibyo kwikinisha ari icyaha kandi ko udakwiye kubikora kuko bibabaza Imana.

Ibi byose nubikurikiza bizagufasha kandi bizatuma ucika kuri iyo ngeso kandi nuyicikaho ukamara igihe utikinisha umubiri wawe nano uzasubirana.

Tukwifurije amahirwe

Soma n'izi nkuru kuko zagufasha

2 months ago
Views: 997
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.