Ndi umuhungu nkundana n'umukobwa kandi ndamukunda pe kandi nawe ambwira ko ankunda gusa iyo ankoshereje andusha uburakari. Nabigenza nte?

Umukunzi wacu yaratwandikiye atubwira ikibazo cye kijyanyea ahanini n'imibanire ye n'umukunzi we.

Icyo kibazo giteye gitya: "Muraho neza. Ndi umuhungu nkundana n'umukobwa kandi ndamukunda pe. Mu by'ukuri nawe ambwira ko ankunda ariko muri we anyereka ko andenzeho. Iyo ankosereje akabona mbabaye anyereka ko ababaye kundusha agahita arakara ibiganiro hagati yanjye nawe bigahagarara kugeza abishatse. None mumbwire icyo nakora kuko njye simbibona neza pe murakoze."

Ncuti mukunzi wacu iki kibazo nticyoroshye kugisubiza cyangwa kugitangaho inama ariko ngiye kugerageza.

Icya mbere ndi kwibaza ese koko uwo mukobwa aba yakosheje? cyangwa nawe uba wagendeye ku bintu bidafite agaciro? Impamvu y'iki kibazo ni uko akenshi usanga abantu mu rukundo basa n'abiyenza ugasanga barakuririza utuntu tw'ubusa busa. Ibi rero bishobora gutuma umuntu mukundana arakara kuko abona ko urimo kwitwara nk'umwana.

Icya kabiri nibaza ese uyu mukobwa ni ko yamye kuva mwatangira gukundana cyangwa mbere yajyaga agusaba imbabazi? Niba ari yego ugomba kwisuzuma ukareba impamvu yajyaga agusaba imbabazi ubu akaba atakizisaba. Aha impamvu ishobora kuba iriya ya mbere twavuze yaba atari yo akaba ari uko uyu mukobwa atakigukunda nka mbere iyi akaba ari nayo mpamuvu ikomeye ishobora kubitera. Impamvu kuba atakigukunda byaba impamvu ikomeye yo kuba akora ibi ni uko ubundi abakobwa bateye kuburyo biborohera guca bugufi cyane cyane imbere y'umuntu bakunda ku buryo ashobora no kurira igihe umubwiye ko nta mbabazi umuhaye. Akenshi usanga abakobwa badakunda kubwira abahungu ko batakibakunda bagahitamo kugenda bagira ibikorwa bakora kugira ngo umuhungu azibwirize abone ko nta gahunda bagifitenye maze bakuremo akabo karenge. 

Uko biri kose icya mbere ni ukuganira kuko n'ubwo umukobwa yaba atakigukunda ndetse akaba yumva adashobora kubikubwira iyo mwicaye hamwe ukamutwara neza ukamwumvisha ko nta kibazo uri bugire n'ubwo yakubwira ko atakigukunda, ko icyo ucyeneye cya mbere ari ukuri birangira akubwiye rwose icyo atekereza. 

Gerageza nawe rero ushake akanya wicarane n'umukunzi wawe ahantu hatuje maze ubanze umwizeze ko nta kibazo rwose kuba yakubwiza ukuri ubundi umubaze niba koko akigukunda ndetse nakwemerera umubaze ikimutera gukora ibyo akora unamubwire ko bikubabaza.

Tukwifurije amahirwe masa

2 months ago
Views: 184
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.