Ese koko kwikinisha bishobora gutera kwibagirwa cyane? Sobanukirwa

    • Nabigenza nte ngo nkire ingeso yo kwikinisha
    • Ingaruka zo kwikisha
    • Ubuhamya bw'umuntu wikinisha

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo gikurikira: "Muraho nshuti zamahoro. Mfite ikibazo kinkomereye ndashaka mumfashe mungire inama. Mfite imyaka 21. Ubwo nigaga S2 naje kugwa mungeso mbi yo kwicyinisha nkajya mbikora nk'incuro 15 ku munsi nkumva nta byiza nka byo nkomeza mbikora ngera S3. Nyuma numva ikiganiro kuri radio bavuga ko kwicyisha byangiza umuntu akaba atabyara ntangira kubigabanya nkajya mbikora rimwe mu cyumweru. Nkomeza gutyo gusa bagenzi bajye twaraganiraga bakabwira ko byangiza bakambuza kuzigera mbikora gusa nkahakana bose ntibabimenye.

Naje kugera S5 kubihagarika biranga neza gusa nkajya mbikora nka rimwe mu kwezi. None ubu nahuye n'ikibazo kandi gikomeye, nsigaye nibagirwa vuba mbese mpuye n'umuntu akampa ikintu ubwo iyo dutandukanye mpita mbyibagirwa, cyangwa iyo mbitse umwenda cq ikindi mpita nibagirwa aho nabiteretse. Ubu umpamagaye ukampa gahunda iyo hashize isaha ya gahunda mba nayibagiwe mbese nta bwonko bwibutsa mfite kuko n'izina ry'uwo nahuye nawe ntamuzi mpita ndyibagirwa. Niyo umbwiye gahunda binsaba guhita nyandika muri draft kugirango ntibagirwa.

Ubu nshobora kutabyara kuko nagerageje kuryamana n'abakobwa benshi ngo ndebe ko wenda natera inda n'umwe gusa byaranze bose mbona ntagihindute kandi nkaba narangiza vuba byose bikiyongera kuguta mind.

Bavandimwe mumfashe niba hari imiti nakoresha nkagarura mind mundangire mungire n'inama kucyo nakora ngo ndeke kwikinisha. Murakoze

NB: Ubu kwikinisha mbikora nka rimwe mu kwezi kandi mbikora numva mbyanga gusa nkabura uko ngira. Mumfashe please kuko ndababaye."

Muvandimwe nk'uko twabivuze mu nkuru zacu zahihe ndetse no mu nama twagiriye abandi bantu ni uko utagomba kuvuga ngo byaranze kubireka. Icya mbere ni uko muri wowe wumva ushaka kubireka kandi ukaba wivugira ko utabikunze. Ugomba gushyiraho umuhate rero ukirinda ikintu cyose cyatuma wumva ushatse kwikinisha wanabitereza ukumva ko ibyo ugiye gukora ari ukwangiza ubuzima bwawe mbese ko ari nko kwiyahura. Ibi bizagufasha cyane kwigararura kandi nubasha kwigarura inshuro zirenze imwe uzahita wigirira ikizere ko n'izindi nshuro wabishobora. Ikindi tugira abantu ho inama ni uko wakwiyambaza Imana ukumva ko ibyo bintu ari icyaha kandi ko ushaka kukireka bizagufasha cyane kandi n'Imana izabigufashamo.

Iby'imiti byo abahanga bavuga ko kureka kwikinisha bidasaba umuti kuko kwikinisha ntibifatwa nk'indwara ahubwo biva mu mitekerereze ndetse n'imyumvire ya muntu. Igishoboka gusa n'uko wagana abazoboreye mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe kuko ni bo bagufasha kandi nabo n'inama bakugira nta muti baguha.

Ibyo kwibagirwa byo si byinshi, abakoze ubushakashatsi ku kwikinisha bemeza ko kwikinisha ubwabyo nta kibazo nk'iko byatera ndetse n'ababibaza ko batabyara ngo nabyo si byo gusa ngo ibibazo byose biterwa n'uburyo uwikinisha yitwara n'uko yiyumva nyuma yo kubikora kuko ngo hari abumva nta gaciro bagifite, bakitera ikizere ndetse bamwe bikabahangayikisha cyane ku buryo bashobora kugira ibibazo byo kwiheba, kwigunga ndetse n'umunaniro ukabije w'ubwonko. Ibi byose ngo ni byo bituma haza ziriya ngaruka zose abantu bagenda bavuga ko zabagezeho.

Uko biri kwose kwikinisha si byiza na gato kandi kubireka birashoboka ukurikije ziriya nama twavuze haruguru. Uzazigerageze kandi muri ubikore wumva ko wifitiye ikizere cyo kuzabigeraho.

 

2 months ago
Views: 759
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

pp

2 months ago
Inama yambere yokubireka nukwirinda kuba uri wenyine ahantu hiherereye. Irinde kuba wenyine cg kurara wenyine
64x64

Emmy Hakiza

2 months ago
Nabireke Burundu Kd Asenge Imana Izamufasha


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.