Inama: Ibintu 9 byafasha urwaye umugongo

    • Ibintu by'ingenzi byafasha urwaye umugongo
    • Urwaye umugongo yakora iki ngo yoroherwe?

1. Guhindura matela cyangwa umufariso. Niba umuntu amaze igihe ababara umugongo nta mpamvu ifatika ibitera, aba agomba kugerageza kureba niba matela ye idashaje ku buryo yaba ariyo ntandaro. Mu bisanzwe umuntu aba agomba guhindura matela ye byibuze rimwe mu myaka 5. Ikindi abantu bagomba kumenya nuko atari  byiza kuryama kuri matela ikomeye nk’igiti, ariko nanone si byiza na gato kuryama kuri matela yoroshye cyane, kuko izi zose zitera ububabare bw’umugongo.

2. Kwirinda kwambara inkweto ndende. Umuntu usanganywe ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo aba agomba kwirinda inkweto ndende, kuko zigira uruhare mu kwangiza  urutirigongo. Inkweto zifite talo ndende zituma ibiro byose by’umubiri ibirenge bitabifata neza, bigatuma umugongo ukora cyane.

3. Kwishyira mu mutuzo. Nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo iyo umuntu afite ibibazo mu mutwe cyangwa ahorana uburakari aba afite ibyago byinshi byo kubyutsa cyangwa kongera ububabare bw’ umugongo. Akaba ariyo mpamvu umuntu ugira ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo aba ashishikarizwa kugira umutuzo muri we kugira ngo yirinde kubyutsa ububabare bw’umugongo.

4. Gufata ikiruhuko ku bantu bakora akazi ko mu biro. Nk’uko bizwi abantu bakorera akazi ko mu biro bibasaba gukora bicaye, ibyo bigatuma urutirigongo rwabo rukoresha imbaraga nyinshi ugereranyije n’izo rukoresha iyo umuntu ahagaze. Mu gihe umuntu akorera mu biro agirwa inama yo kujya ahaguruka buri minota 30 cyangwa isaha akagendagenda umwanya muto akabona kongera kwicara. 

5. Gukora imyitozo ngororamubiri umuntu yategetswe na muganga. Abantu bafite uburwayi bw’umugongo baba bagomba gukora imyitozo ngororamubiri ijyanye n’uburwayi bwabo, baba barategetswe n’abaganga babavura. Birabujijwe gukora imyitozo iyo ariyo yose ku muntu urwaye umugongo, kuko ishobora kumuhuhura aho kugira ngo imworohereze.

6. Gufata indyo yuzuye. Umuntu ufite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo agomba  
gufata indyo zifite ubushobozi bwo gutuma amaraso ye atembera neza mu mubiri. Kandi agomba kwirinda gufata inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kuko bishobora kongera ubukana bw’uburwayi bw’umugongo.

7. Kwirinda gutwara cyangwa kwikorera ibintu biremereye. Ku bantu bakunda kugenda bafite ibintu biremereye nk’abadamu batwara amasakoshi aremereye, abagabo batwara za mudasobwa zigendanwa,  ni ngombwa kwitondera ibiro biba biri mu byo bahora batwara mu ntoki, kuko bishobora kuba intandaro yo kongera uburwayi bw’umugongo baba basanganwe.

8. Kugabanya umwanya umuntu amara yicaye areba televiziyo. Kumara umwanya munini umuntu yicaye imbere ya televiziyo cyangwa areba filime, bishobora kuba intandaro yo kurwara umugongo cyangwa kugira ububabare bw’umugongo budashira, kuko iyo umuntu amaze umwanya munini yicaye, aba ananiza umugongo. 

9. Kwirinda gutwara imodoka umwanya munini. Kumara umwanya munini umuntu atwaye imodoka kandi arwaye umugongo ni ibyo kwirindwa, kuko biba  intandaro yo kubabara umugongo. Niba bibaye ngombwa ko umuntu urwara umugongo atwara imodoka umwanya munini, agomba kumenya uburyo agomba kuba yicaye ku buryo ibirenge bye bishyikira neza ibyuma byifashishwa mu gutwara imodoka (Pedale), kandi umutwe we ukaba umeze neza ku buryo bitamusaba guheta umugongo kugira ngo abashe kureba iyo ijya. 

Buri muntu wese ugira ikibazo cy’umugongo arashishikarizwa gushyira mu bikorwa ibi bintu icyenda byatangajwe hejuru bigira uruhare mu kumworohereza uburwayi bwe, dore ko nta kiruta ubuzima.

2 months ago
Views: 613
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

francois

2 months ago
Andika igitekerezo cyawe hano nonese kwamugaga ntabwo bavura umugongo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.