Nakundanye n'umusore arankunda nkabibona ariko nyuma twaje gushwana kuko narimvuganye nundi azi ko yagerageje kuntereta...

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ikibazo giteye gitya:

Nakundanye n'umusore arankunda nkabibona ariko nyuma twaje gushwana kuko narimvuganye n'undi azi ko yagerageje kuntereta mu gihe kimwe dushwana gutyo. Nyuma nza kumenya ko yanteye inda. Mbimbwiye inda arayihakana yewe ambwira amagambo mabi cyane ntarinzi ko yambwira nk'umuntu yakunze. Naratwise ndabyara none ubu ahora ansaba ko twakongera tukaryamana? None ikibazo mfite kuki yifuzako turyamana kandi twarashwanye? Ese ubwo haba harimo urukundo?

Nshuti yacu nkurikije ibyo watubwiye niba koko ari byo haba harimo ikibazo. Ese uyu musore yagusabye imbabazi byibura? Yaba yarakweretse se ko yifuza ko mukundana? Ibi bibazo byose ni byo washingiraho umenya niba agukunda koko cyangwa atagukunda. Niba nta na kimwe yakoze muri ibi njye icyo nakubwira ni uko rwose utakongera gukora ikosa ryo kuryamana na we ndetse ibyo urukundo ubaza we nta rwo yaba afite. Inama nakugira rero ni uko watangira ubundi buzima ugategereza undi muzakundana kandi uzaguha agaciro akakubaha ndetse utazagutererana mu bibazo nk'uko uwo yabikoze.

Gusa wenda ahari waba ukimukunda ariko burya nta mpamvu yo kwihambira ku muntu ngo ni uko umukunda kandi wowe ubona neza ko atagukunda. Bitabaye ibyo wazisanga aguteye indi nda ugasanga wongeye ibibazo mu bindi.

1 month ago
Views: 504
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.