Inama: Nkundana n'umukobwa ariko agira isoni zikabije kuburyo nk'iyo duhuriye ahantu aranyihisha...

Umukunzi wacu yaratwandikiye maze atugezaho ikibazo gikurikira:

"Muraho neza, dukunze inamazanyu ziradufasha.

Munsobanurire rwose ,nkundana n'umukobwa ariko agira isoni Zikabije ku buryo nk'iyo duhuriye ahantu aranyihisha, yaba ari nko mu muhanda agahita yambuka akajya mu wundi mukono ku buryo hashira amezi 5 tutaravugana kubera kunshengacenga. Yego abakobwa bagira isoni ariko we arakabije. Rwose nabuze icyonakora Mungire inama. Murakoze".

Mukunzi wacu sinzi uko uwo mukunzi wawe angana(Imyaka afite) gusa kereka niba ari umwana naho ubundi niba akuze sinabyita isoni ahubwo haba hari ikibyihishe inyuma nko kuba yabatagukunda by'ukuri bityo akaba aba adashaka ko hari umuntu ubabonana.

Amwe mu mayeri abakobwa bakoresha bashaka kwereka abahungu ko batabakunda harimo no kubima umwanya wo guhura nabo ikindi ntibaba bashaka ko hari umuntu ubabonana kenshi kugirango badatangira gukeka ko mukundana kandi we bitamurimo. Ni ukureba neza rero niba atari uburyo bwo kukwereka ko atakwishimiye wowe ukagirango ni isoni.

1 month ago
Views: 660
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.