Ubuhamya: Ibyambayeho ntibizababeho kuko ubu ndicuza icyatumye turyamana

    • Nari nzi ko ankunda nyamara we yishakira ko turyamana
    • Umusore yarambeshye turaryamana

Umukunzi wacu yaratwandikiye atugezaho ubuhamya maze adusaba ko twabutangaza kugirango ibyamubayeho bitazaba no ku bandi. Ubuhamya bwe buteye gutya:

"Bijya gutangira nahuye n'umusore utagira uko asa muri taxi maze anyereka ko yanyishimiye nanjye nkumva mwishimiye. Twahanye numero za telefoni maze dutangira kujya tuvugana.

Yambwiraga utugambo twiza nkumva ndanyuzwe ubundi akanyandikira kuri whatsapp utuntu twiza ku buryo nagezaho nkanjya numva ntaryama ntamuvugishije. Nagezaho ndamukunda ndetse nkumva aramutse anyanze ahari nasara.

Twarakomeje urukundo rurashyuha ndetse ntangira kujya njya kumusura aho yabaga tukaganira akanyakira neze nkataha nyuzwe nkumva ndetse nahita ngaruka bukeye ariko nkiyumanganya.

Byageze aho ansaba ko twaryamana. Nabonaga rwose ankunda kandi nanjye naramukundaga ku buryo bananiye kumuhakanira. Nibwiraga ko tuzarushaho gukundana kuko nibwiraga ko nimwemerera bimubera ikimenyetso ko mukunda by'ukuri kandi ko ntacyo namwima.

Gusa ibi byose si ko byagenze kuko nyuma yo kuryamana twahise tubyarana abo. Naratashye ntiyampamagara gusa njye ndamuhamagara ariko numva atamvugisha nk'ibisanzwe. Byahereyea aho kuvugana bigenda bishira gahoro gahoro kugeza bizimye burundu.

Narababaye mbura icyo nkora nicuza icyatumye mbyemera.

Ni kenshi abakobwa dushidukira uduhendabana n'utugambo twiza tw'abasore tukibwira ko badukunda nyamara bifitiye umugambi wabo bamara kuwugeraho ntiwongere kubaca iryera.

Bakobwa bagenzi banjye muritondo mu nkundo mwinjiramo mutazamera nkanjye kuko ubu mba numva abasore bose ari kimwe nkaba numva kuzongera gukunda bizangora. Murabe maso rero kandi mukomere ku busugi bwanyu njye ubwanjye narabutaye kandi mbutera ku muntu utankunda bikaba bituma nicuza buri munsi."

1 month ago
Views: 1
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Kanda hano tukugire inama





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Merci
64x64

Anonymous

3 weeks ago
WIHANGANE DI IVYO BIBAHO
64x64

vava

1 month ago
pole chouchou! kd urakoze kutugra inama!
64x64

vava

1 month ago
pole chouchou! kd urakoze kutugra inama!
64x64

Ishimwe Priscillah

1 month ago
vrm merci bcp,uradufashj cane kuk bishkira bensh bagahemukirw murubw buryo batar btez,s biber bos icitegrerez
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll