Mungire inama: Umuhungu wese dukundanye dushwana dupfa ko nanze ko turyamana none ndabona bigiye kumviramo kugumirwa"

    • Urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko rukomera kuy busugi bikabatanya n’abakunzi
    • Urubyiruko rw’abahungu ruvuga ko iyo umukobwa bakundana bamusabye ko baryamana akanga rudapfa kwizera nib anta bandi baryamana.
    • Abakobwa hari ubwo bahitamo kuryamana n’abo bakundana bibwira ko aribwo bazabakunda kurushaho
Mungire inama: Umuhungu wese dukundanye dushwana dupfa ko nanze ko turyamana none ndabona bigiye kumviramo kugumirwa"
By: Eva
1 month ago
Views: 847

Muri iyi Nkuru tugiye kubagezaho ubuhamwa Umusare.net wahawe n’umwe mu bakobwa utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara wifashe bigatuma atandukana n’abahungo bakundanaga none ubu yumva agiye kubireka kuko agiye kugumirwa.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko kubona umukobwa w’isugi  cyangwa umuhungu ukuri imanzi ari ibintu bisigaye kuri bake. Ibi rero usanga urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abana b’abakorwa doreko aribo  baba bafite impungenge z’ uko  uwakoze imibonano mpuza bitsina byoroshye kuba yamenyekana .

Uyu waganirije ikinyamakuru cyacu avuga ko agize imyaka igera 28, umuhungu wese babaye inshuti  yagerageje kumusaba ko baryamana yabyanga bagatandukana. None aragisha ianama y’icyo yakora kuko abona imyaka agezemo kuzabona inshuti ishobora kuba yamubera Papa w’abana  bizamugora.

Mu buhamya bwe yatangiye ati “ Nitwa Uwiama Cecile (amazina yahawe n’umusare), Ntuye mu Karere ka RWAMAGANA, Mfite imyaka 29 y’amavuko, nize amashuri atandatu abanza.  Nagize umuhungu w’inshuti wambere uretse ya mikino y’abana bo mu mashuri abanza mfite imyaka 19. Uyu niwe nabonaga dukundana by’ukuri.

Twarakundanye tumarana imyaka  igera kuri itatu, tuza gushwana kuko yansabye ko turyamana ndabyanga. Numvaga ko nzakomera ku busugi bwange kugeza umunsi wo gushing urugo. Gusa ntibyamabaje kuko naketse ko atankundaga ahubwo yishakiraga ko turyamana byonyine.

Nyuma yaho naje gukundana n’abandi bageze kuri batatu bose bagerageje gushako ko twaryamana ariko ndabyanga nabo bikagenda gutyo. Keretse umwe muri bo niwe wabaye nk’ubyihanaganira ariko ntangira kubona ko uko yankundaga hari ikintu cyavuyeho.

Reka ngere ku kibazo mfite gikomeye ibyo gukundana n’abantu betandukanye ndakeka Atari umwihariko wanjye gusa nta muntu wagira imyaka nk’iyo ngize akundanye n’umuntu umwe cyangwa babiri.

Ubu rero kubera uko byagiye bingendekera ntangiye kubona imyaka ngezemo ari myinshi ku buryo mfite n’impungenge z’uko mu minsi iza nshiobora no kuzaba ntrakibona ‘umbaza izina kuko abasore b’ubu baba bishakira utwana tukiri duto. None rero ikibazo nyamuykuru mfite ndagiramgo mungire inama Ese nzemere nteshuke ku busugi bwanjye ko mbona wagirango byabaye umuco ko umuhungu wese twakundanye yagerageje kunsaba ko turyamana?, ese ninemera yarangiza agahita andeka ubwo nzaba nkoreye iki n’igihe cyose maze narifashe? Ndabasabye mungire inama”

Basomyi b’Umusare.net by’umwiharikowowe wasomye ubu buhamya ntugende udatanze inama kuri uyu mugenzi wacu, wenda ushobora kuba wumva ari ibintu byiroshye kuri wowe ariko nyiribwite akaba yarabuze amahitamo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

4 weeks ago
biragora mubuzima arko kwihangana biruta byose, ase muvandi ucyekako umugabo ariwe byose?, icyambere n'imana ibindi bikaza nyuma, komeza wihangane inzira yawe iri gusukurwa kuburyo buhagije kndi bukunyura, humura imana irakureba kndi niyo mugabo wabatabafite, njye nizerako umufite Ahubwo nturamusobanukirwa
64x64

Anonymous

1 month ago
ubundi baravu ga ngo iy urugambarushyushye ruba rugiyekurangira witeshuka kubusugibwawe kuko ntiwamenya niba abagusagako muryamana baribafite gahunda yokubana nawe tegereza wihanganye imana isubiza igihe
64x64

Anonymous

1 month ago
Icyo Navuga Kuri Uwo Mwana Winyangamugayo Nuko Yakwihangana Kandi Akikuramwo Uwo Mutima Umushuka Ngo Asambane Ahubwo Akomere Kubusugi Bwe Kuko Nikintu Kigiciro Kinshi We Narindire Isaha Y Imana Izagera Imuzanire Umukunzi Atamusaba Kwitesha Agaciro Nkuko Ikindi Kandi Yamenya Nuko Abo Bose Bamuretse Kubera Yanze Ko Basambana Ntibamukunda Kuko Uwo Ukunda Ntiwakwifuza Kumukoresha Ibiteye Isoni Narindire Uwiwe Arinyuma Ahubwo Abo Bagiye Kugira Bamuhe Umwanya Nakomere Kubusugibwe N Ku Manaye Ntizamukoza Isoni.Murakoze
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*WEWE.GUMYA.UBUSUGI.BWAWE.HAMA.USENGE.IMANA.IZOGUHA.UMUFASHA.MUKWIRANYE


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.